Basketball: U Rwanda (U16) rwegukanye igikomb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi kipe yamanutse mu kibuga ku mukino wa nyuma bahuyemo na Tanzania, bayitsinda amanota 66 kuri 65.Nk'ibisanzwe, uyu mukino nawo wabereye muri LDK doreko ari naho iyi mikino yose yaberaya haba mu bahungu n'abakobwa.

Agace ka mbere, karangiye u Rwanda rufite amanota 14 kuri 17 ya Tanzania, agace ka kabiri karangira Tanzania ifite amanota 32 kuri 31 y'u Rwanda, agace ka gatatu karangira Tanzania ifite amanota 47 kuri 49 y'u Rwanda, mu gihe agace ka kane karangiye u Rwanda rufite amanota 66 kuri 65 ya Tanzania.

U Rwanda rwahise rwegukana igikombe cyo muri Zone ya gatanu, ndetse rubona itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Tunisia kuva tariki 13 kugera 23 Nyakanga uyu mwaka. 

U Rwanda mu batarengeje imyaka 16, banze ko igikombe gutaha imahanga 

Abanyeshuri bo muri LDK bari abafana bakuru n'aba bana kuva amarushanwa yatangira 

Tanzania n'u Rwanda zahatanye kugera ku munota wa nyuma Â 



Ibyishimo byari byose muri sitade nyuma yo gutsinda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131293/basketball-u-rwanda-u16-rwegukanye-igikombe-cya-zone-v-rubona-itike-yigikombe-cyafurika-am-131293.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)