Batwaye imitima y'abagore benshi! Abakinnyi b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi usanga hibandwa ku bwiza bw'abagore ariko se abagabo bo ntibaba beza? Twifashishije ikinyamakuru Rolling Stone, turareba abasore b'ubwema n'ubukaka bahagaze neza mu bwiza muri uyu mwaka wa 2023. 

Abo ni abagabo cyangwa abasore bakurura cyane abakobwa kuko buzuye haba mu bwiza ndetse no mu ngano. Bavanywe muri benshi, bitavuze ko ari bo beza gusa ahubwo twakoze urutonde rw'icumi baza imbere.

1.Rege Jean Page

Icyamamare mu gukina filime, Rege Jean Page niwe uyoboye urutonde rw'abagabo beza bo muri sinema ku isi mu 2023. Uyu musore w'imyaka 35 aherutse no kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abagabo beza rwakozwe n'abashakashatsi bifashishije tekinoroji ya mudasobwa yo gushushanya isura nziza y'umuntu.

Rege Jean Page ukomoka ku mugabane wa Africa, mu gihugu cya Zimbabwe gusa akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika, yamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka ''Bridgerton', 'For The People', 'Dragons & Dungeons' hamwe n'izindi.

2. Chris Hemsworth

Umukinnyi wa filime w'icyamamare ukomoka muri Australia, umaze iminsi ari guca ibintu hirya no hino kuva hasohoka igice cya kabiri cya filime ye 'Extraction' kuri Netflix, niwe uza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi ba filime bakurura igitsina gore ku isi. Uyu mugabo yamenyekanye muri filime nyinshi zitandukanye zirimo nka 'Thor' ibice byayo 4, 'Avengers' ibice byayo 5, Under The Sea, 12 Strong n'izindi.

3.Tom Cruise

Uyu mugabo wavutse tariki 3 Nyakanga, 1962 habura umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rubone ubwigenge, afatwa nk'ikiremwa kidasanzwe mu bwiza. Akunzwe kwitwa 'Umugabo Mwiza' wabayeho ku isi ndetse n'andi mazina arata ubwema n'ubukaka bye hashingiwe ku isura nziza kuko ni kenshi agaragara ayoboye urutonde rw'abagabo beza cyane ko kuruburaho byo ari sakirirego.

4.Robert Pattinson

Uyu ni umukinnyi wa filime uzwi akaba n'umunyamuziki, ufite iyaka 32 y'amavuko, abakobwa bakunda cyane amaso ye n'uko asa. Uretse ibyo ariko, anafatwa nk'umukinnyi wa filime w'umuhanga ku isi, amaze gukina muri filime nyinshi kandi abishimirwa iteka ku rwego mpuzamahanga. Azwi cyane muri filime ya 'Twilight'.

5.Tom Hiddleston

Abenshi bashobora kuba bahise batekereza ku mikinire ye ari mubi nka LOKI muri 'Thor' na 'Avengers', ariko ni ikinyuranyo cy'uriya kuko ho aba ari ugukina. Ni umugabo ugaragara neza, yavutse tariki 9 Gashyantare, 1981 akaba ari umwe mu bakurura abagore cyane. 

Yamamaye cyane ku izina rya Loki ndetse anafite filime zakunzwe zirimo nka 'Serpents' n'izindi. Uyu mugabo kandi yanakanyujijeho n'umuhanzikazi Taylor Swift mu gihe cy'imyaka 4.

6.Chris Evans

Mu 2022 Chris Evans yabaye umugabo w'igikundiro ku isi

Uyu mugabo benshi bita Captain America, abenshi baramukunda cyane kubera filime za 'Avengers' zikorwa na Marvels Studios. Yavutse tariki 13 Kamena 1981 akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa cyane n'abakobwa kubera ubwiza bwe, akunda kwambara neza cyane, umusatsi we awusokoza mu buryo butandukanye kandi bikamubera cyane akagira amaso ajya gusa ubururu ari nayo amuranga akenshi.

7.Michael B.Jordan

Icyamamare muri sinema Michael B. Jordan ari ku mwanya wa 7 mu bagabo beza ku Isi bakina filime. Uyu musore ukundwa n'igitsinagore w'imyaka 36, yamamaye cyane muri filime nka 'Black Panther', 'Creed' ibice 3 n'izindi zatumye yigaruria imitima ya benshi.

8. Hrithik Roshan

Uyu niwe mukinnyi wa filime wo mu Buhinde uza ku mwanya wa 8 mu gukurura abagore. Ni umwe mu byamamare bya Bollywood, yavutse tariki 10 Mutarama, 1974, amaze kuba ubukombe ku isi yose kubera imiterere ye y'umubiri n'uko asa. 

Ikiyongera kuri ibyo, ni umubyinnyi  uhebuje bituma abakobwa benshi bamukunda. Yatsindiye ibihembo byinshi mu gukina filime, ubu akaba ari gukora kuri fiime ye nshya izaba yitwa 'Fighter' izasohoka muri Nyakanga.

9.Brad Pitt

Uza ku rutonde ari uwa 9 ni umukinnyi mwiza ku isura no mu mikinire, ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bimugaragaza nk'umwe mu bakinnyi beza b'abagabo akaba afatwa nk'igikomerezwa muri cinema ya Hollywood. 

Akunda abantu cyane kandi ni umucuranzi mwiza wa Piano. Uyu mugabo yamamaye muri filime nyinshi cyane ndetse yanibitseho ibikombe bitandukanye birimo na 'Oscar'. Anazwiho kuba ari mu bagabo bacye bashakanye n'abagore beza ubwo yarakirikumwe na Angelina Jolie mbere y'uko batandukana.

10. The Rock

Dwayne Johnson uzwi  cyane nka 'The Rock ' wahoze ari kabuhariwe mu mukino wa 'Catch',  akerekezamu gukina filime, yaje ku mwanya wa 10 mu bagabo beza muri sinema ku isi. 

Uyu mugabo uzwiho kugira ibigango ngo akurura igitsinagore cyane ndetse na filime ze benshi bazireba bakurikiye kureba igituza n'amaboko ye. Kugeza ubu amaze gukina filime nyinshi zakunzwe zirimo nka 'Get Smart', 'Hercules', 'Fast & Furious', ibice 3, n'izindi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131232/batwaye-imitima-yabagore-benshi-abakinnyi-ba-filime-babagabo-beza-kurusha-abandi-ku-isi-am-131232.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)