Belarus yatangaje ko intwaro za kirimbuzi yemerewe n'u Burusiya zatangiye (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kohereza izi ntwaro ni intambwe ya mbere Moscou iteye iha igihugu cy'amahanga ibisasu biriho imitwe irimo ubumara biraswa mu ntera ngufi ariko bidafite ingufu za kirimbuzi zishobora gukoreshwa ku rugamba kuva Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zasenyuka.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Lukashenko yagize ati: "Dufite misile na bombe twakiriye zivuye mu Burusiya."

Ati: "Ibisasu bifite imbaraga inshuro eshatu kurusha ibyajugunywe Hiroshima na Nagasaki", ibi yabivugiye mu muhanda uri mu ishyamba imodoka za gisirikare zari ziparitse hafi ndetse n'ububiko busa nk'ubwa gisirikare bugaragara inyuma nk'uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Ku wa Gatanu, Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yari yatangaje ko u Burusiya buzakomeza kugenzura izi ntwaro za kirimbuzi, buzatangira kuzohereza muri Belarus ububiko zizabikwamo nibumara gutunganywa.

Muri Werurwe, umuyobozi w'u Burusiya yatangaje ko yemeye kohereza intwaro za kirimbuzi muri Belarus, yerekana ko Amerika yohereje intwaro nk'izi mu bihugu byinshi by'u Burayi mu myaka mirongo ishize.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko zanenze icyemezo cya Putin ariko zivuga ko zidafite umugambi wo guhindura imyifatire yazo ku ntwaro za kirimbuzi kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko u Burusiya bwitegura gukoresha intwaro za kirimbuzi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/belarus-yatangaje-ko-intwaro-za-kirimbuzi-yemerewe-n-u-burusiya-zatangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)