Mu bushakasha bwakozwe na Kaminuza yitwa Tulane yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwagaragaje ko abantu banywa ibinyobwa bidasembuye bikorerwa mu nganda bakwiye kujya babyitondera cyane kuko biba byifitemo uburozi.
Aya makuru yatangajwe tariki 07 Kamena 2023 n'ikinyamakuru kitwa Nation aho gitangaza ko mu binyobwa bigera kuri 60 byakoreweho igenzura byose byasanzwemo ikinyabutabire cya 'Lead' kigajemo ku kigero cya 93%.
Iki kinyabitabire cya 'Lead' cyangiza ubwonko cyane kandi gishobora kwangiza n'ibindi bice by'umubiri w'umuntu byoroshye dore ko gishobora gutwara n'ubuzima bw'umuntu.
Ibinyobwa byakoreweho igenzura uko ari 60 ni amata akorerwa mu nganda,umutobe,icyayi,fanta ndetse n'ibindi byinshi nkabyo ibi byasanzwemo ibinyabutabire bigera kuri 25 byifitemo uburozi.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe n'urubuga rwa Journal of food composition and analysis rusanzwe runyuzwaho inkuru zubushakashatsi kubigize n'amafunguro.
Â