Bitunguranye myugariro BW'Amavubi yasubiyeyo adakinnye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro Uwimana Noe ukinira Philadelphia Union wari wahamagawe mu Mavubi, yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika adakinnye kubera imvune.

Uyu mukinnyi wari wahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu, yari mu bakinnyi bahamagawe bazifashishwa ku mukino w'ejo wa Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.

Noe ntabwo yahiriwe kubera ko yakoze umwitozo umwe gusa wo ku wa Gatatu (bakiri i Kigali) aho yaje kugirira ikibazo cy'imvune y'akagombambari yatumye adakora indi myitozo yakurikiyeho.

Gusa Amavubi yifuzaga kumugumana kuko yabonaga imvune yorohereje kandi umutoza yaramushimye, ikipe ye ya Philadelphia Union yasabye ko yahita asubirayo bakamukurikirana.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Uwimana Noe yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabwaho n'abaganga.

Uwimana Noe yasubiye muri Amerika adakinnye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-myugariro-bw-amavubi-yasubiyeyo-adakinnye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)