Bugesera: Baribaza igihe nabo bazagobokwa bakava ku kunywa amazi mabi (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko imyaka 12 ishize nta mazi meza bagira, amavomero yarumye bayoboka igishanga cya Kabarari.

Amazi yo muri icyo gishanga bayavoma babyigana n'amatungo, ndetse n'aboza imodoka na moto, hari n'abikura imyenda bakayogeramo.

Babwiye Umuseke ko ayo mazi y'igishanga kuyakoresha ari amaburakindi, kandi ko ubuzima butagira amazi nabwo budashoboka.

Iyo bayagejeje mu rugo bitewe n'uko bayakura kure bananiwe, ntibabona umwanya wo kuyateka, ufite inyota ayanywa uko ameze.

Hari kandi abana bataye ishuri bahitamo kwirirwa bavoma ayo mazi bakajya kuyagurisha kuko ari imari muri aka gace.

Ijerekani y'ayo mazi udafite intege zo kugera mu gishanga ayigura 200 Frw ni mu gihe ay'imvura iyo yabitswe muri Shitingi agurishwa 400 Frw ku jerekani imwe.

Uwimpuhwe Jeannette utuye mu Kagari ka Cyabasonga avuga ko bisaba kuzinduka mu gitondo cya kare, abana n'amatungo batarayatoba kugira ngo ubone ayo gukoresha mu rugo.
Muhawenimana Claudette avuga ko bahora barwaza indwara z'inzoka n'izindi zituruka ku mwanda, agasaba ko bahabwa amazi meza nk'abandi.

Mu bice binyuranye by'Akarere ka Bugesera kubona amazi meza biracyari ikibazo, dore ko hari henshi usanga amavomero amaze igihe yarapfuye n'aharagejejwe imiyoboro y'amazi ariko abaturage bakaba batayabona.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/bugesera-baribaza-igihe-nabo-bazagobokwa-bakava-ku-kunywa-amazi-mabi-y

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)