Bugesera FC yahagamwe n'umukinnyi utarakandagiye i Kigali ngo anayikinire none yabujijwe kugura abakinnyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FIFA yemenyesheje ikipe ya Bugesera FC ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura ibihumbi 5 umunya-Senegal, Papa Oumar Sow.

Ku munsi w'ejo nibwo Bugesera FC yakiriye ibaruwa ivuye muri FIFA iyimenyesha ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura ideni ifitiye umukinnyi.

Iyi kipe yasaga n'iyakubiswe n'inkuba kuko yavugaga ko nta mukinnyi izi cyangwa umutoza waba warayireze muri FIFA.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo byaje kumenyekana ko hari umukinnyi yaguze ukomoka muri Senegal, iramusinyisha ariko ntiyakandagira mu Rwanda.

Uyu mukinnyi witwa Papa Oumar Sow yasinyiye Bugesera FC muri Mutarama 2022 amasezerano y'amezi 6 Bugesera FC agomba kwishyurwa ibihumbi 2 by'amadorali akazajya ahembwa amadorali 500 ku kwezi.

Uyu mukinnyi utarakandagiye mu Rwanda, yasinye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, nyuma yaje kubwira Bugesera FC ko atazaza ahubwo bamuha urupapuro rumurekura 'release letter', Bugesera FC yari itaramuha ikintu na kimwe yahise ibyemera kuko yumvaga idahombye.

Nibwo yahise ajya kuyirega maze FIFA yahise yemeza ko bagomba kumwishyura ibihumbi 2 by'amadorali yari yemerewe nka 'recruitment', amadorali 500 y'umushahara wa buri kwezi, bivuze ko mu mezi 6 ari ibihumbi 3 by'amadorali. Bivuze ko Bugesera FC igomba kwishyura ibihumbi 5 by'amadorali byiyongeraho 5%. Bagomba kuba yamaze kuyishyura mu gihe cy'iminsi 45.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-fc-yahagamwe-n-umukinnyi-utarakandagiye-i-kigali-ngo-anayikinire-none-yabujijwe-kugura-abakinnyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)