Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, nibwo rutahizamu w'umunya- Cameroon Leandre Willy Essombe Onana wakiniraga Rayon Sports, yashyize umukono ku masezerano n'ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.
Onana yasinyiye Simba SC amasezerano y'imyaka 2, ahabwa miliyoni 200Frw, ndetse kandi buri kwezi azajya ahembwa miliyoni 80Frw.
Ni mu gihe muri Rayon Sports, Onana yahembwaga amafaranga atagera kuri miliyoni 2 Frw none azajya azinjiza buri cyumweru.