Burya arakunzwe ku murusha: Mbappe yeretswe urukundo n'abafana maze Haaland bamushyira ku ruhande - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa Kylian Mbappe yeretswe urukundo rudadanzwe n'abafana maze mugenzi we Erling Braut Haaland bamushyira ku ruhande.

Kylian Mbappe yatowe n'abantu benshi cyane kurusha mugenzi we Haaland ibi bikaba byabaye nyuma y'uko umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Imfura Luc ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yaba basore babiri agaragaza ibyo bagezeho muri uyu mwaka w'imikino.

Ni nyuma y'uko aba basore bombi bitwaye neza cyane bakabasha kwinjiza mu izamu ibitego bigera kuri 54 mu mikino yose bakinnye.

Kylian Mbappe yashyize ku ruhande Haaland nyuma y'uko Imfura Luc abajije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram umukinnyi bemera cyane hagati ya Kylian Mbappe na Erling Braut Haaland maze abafana nabo batangaza uwo bemera cyane.

Bimwe mu byo abafana bagiye batangaza bagaragaza ko Mbappe ariwe nimero ya mbere kuri Haaland:



Source : https://yegob.rw/burya-arakunzwe-ku-murusha-mbappe-yeretswe-urukundo-nabafana-maze-haaland-bamuta-mu-bishingwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)