Burya bari inshuti magara! Umuhanzi Theo Bosebabireba yagaragaje akababaro yatewe n'urupfu rw'umuhanzi wakoranye impanuka na Pastor Théogene - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 25 Kamena 2023, nibwo hamenyekanye indi nkuru y'akababaro y'uko umusore wari wakomerekeye mu mpanuka yahitanye Pastor Théogene nawe yapfuye aguye mu bitaro.

Ibi byakomeje gushengura imitima ya benshi, doreko urupfu rwa Pastor Théogene by'umwihariko rwababaje benshi.

Mu bashenguwe n'urupfu rw'uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo na Theo Bosebabireba wagaragaje akababaro ke.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bosebabireba yagize ati 'Nubu sindabyiyumvisha kutakiriho. Gusa ugiye ukiri muto I'mana Igutuze aheza nagukundaga twafatanyije umurimo.'



Source : https://yegob.rw/burya-bari-inshuti-magara-umuhanzi-theo-bosebabireba-yagaragaje-akababaro-yatewe-nurupfu-rwumuhanzi-wakoranye-impanuka-na-pastor-theogene/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)