Bushali&B-Threy bunamiye Jay Polly, Davis D a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyiswe '5 Years Anniversary Live Concert' cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, nyuma y'ukwezi kurenga cyamamazwa.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye byari bitegerejwe mu Rwanda; ahanini biturutse ku kuba iyi kompanyi yarakoranye n'ibigo bikomeye mu bihe binyuranye, abahanzi yatumiye mu kwizihiza iyi myaka n'abandi banyuranye bayifashije kwizihiza iyi sabukuru.

Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocol yavuze ko bagejeje imyaka itanu biturutse ku bantu bakoranye bagiye babaha akazi, uhereye ku munyarwenya Clapton Kibonke, Aline Gahongayire wakunze kubashyigikira, ikigo cya Samsung 250 gicuruza telefoni, umubyeyi we, ababyeyi b'abasore n'abakobwa babarizwa muri iyi kompanyi n'abandi.

Ati 'Ndashimira buri wese wagize uruhare kugirango ubu tube twizihiza imyaka itanu ishize. Rwari urugendo rutoroshye, ariko rwarimo amasomo akomeye, twizeye  kuzakomeza gutanga serivisi za 'Protocol' tubifashijwemo namwe mu gihe kiri imbere.'

Iyi Kompanyi uretse gukorana n'ibigo bikomeye muri iyi myaka itanu ishize, yanakoranye n'abahanzi ndetse n'abandi bakenera serivisi za Protocol.


1.Bushali na B-Threy bunamiye Jay Polly

Ibi biri mu byatumye umuraperi Bushali afata ikiruhuko mu bitaramo yari afite mu Burayi aza kwifatanya na Umukundwa Joshua avuga ko ari 'inshuti ye y'igihe kirekire'.

Ku rubyiniro, Bushali yari kumwe n'umuraperi B-Threy utari kuri gahunda y'abaza kuririmba muri iki gitaramo. Bombi binjiriye mu ndirimbo 'Ku gasima' yakunzwe mu buryo bukomeye.

Nyuma y'iyi ndirimbo, Bushali yavuze ko bishimiye kuba ari bamwe mu bafashije Kigali Protocol kwizihiza imyaka itanu ishize bari ku isoko. Ati 'Mumfashe dushimire Joshua ku bwo kwizihiza iyi myaka itanu ishize. Murakoze.'

Aba baraperi baririmbye indirimbo zinyuranye kugeza ubwo baririmbaga indirimbo ya Jay Polly yitwa 'Ndacyariho' mu rwego rwo kumwunamira.

B-They yavuze ko baha icyubahiro Jay Polly kubera ko 'yabaye icyitegererezo cya benshi bakora umuziki muri iki gihe'. Ati 'Imana ikomeze kumuhisha mu mababa yayo'.

Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo, aba baraperi basabye abantu bose gucana amatara ya telefoni mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly.


2.Davis D yatunguranye muri iki gitaramo:

Uyu muhanzi niwe washyize akadomo ku gitaramo cya Kigali Protocol cyarangiye ahagana saa sita z'ijoro.

Ni nyuma y'amasaha macye yari ashize abashije kugarura ku rubuga rwa Youtube indirimbo ye yise 'Bermuda' yakoranye n'umuraperi Bull Dogg.

Davis D yabwiye InyaRwanda ko yishuye Miliyoni 1.8 Frw kugirango iyi ndirimbo igarurwe kuri Youtube.

Byari byatewe n'uko umucuranzi wacuranze Saxophone yumvikana muri iyi ndirimbo atari yabitangiye uburenganzira.

Uyu musore w'umucuranzi asanzwe akorana n'abahanzi bakomeye muri Nigeria nka Burna Boy, Wizkid n'abandi.  Yari yacuranze Saxophone muri iyi ndirimbo nyuma y'ibiganiro yagiranye na Producer Element wakoze iyi ndirimbo, ariko ntiyishyurwa.

Davis D yaririmbye iyi ndirimbo 'Bermuda' n'izindi nshya aherutse gushyira hanze. Asoza ashima uko yakiriwe muri iki gitaramo.

3.Ruti Joel yaririmbye indirimbo 'Nasara' ya Meddy

Muri iki gihe Meddy yafashe ikiruhuko mu muziki, ndetse benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze gutebya bamusaba kugaruka mu muziki.

Uyu mugabo w'umwana umwe aherutse gutangira gukora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imna. Indirimbo ye 'Nasara' iri mu zaciye ibintu.

Ubwo yari ku rubyiniro, Ruti Joel yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe kuririmba indirimbo 'Nasara' ya Meddy.

Ku rubyiniro yari kumwe na Producer Clement wanamufashije kuririmba indirimbo zirimo izo aherutse gukubira kuri album ye 'Musomandera'.

Ruti avuga ko ari gutekereza gukora igitaramo cyo kumurika iyi album, kuko kuva yayishyira hanze abantu bataramubona ayibaririmbira. 

 Â 

Abasore n'inkumi bo muri Kigali Protocol bakase umutsima mu kwizihiza imyaka itanu ishize 


Ally Soudy yifashishije undi mukobwa nyuma y'uko abuze Kayumba Darina na Mutabazi Sabine


Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019


Abanyamideli bo muri Uno Fashion mu batambutse ku itapi itukura



4.Ibyamamare byatambutse ku itapi itukura

Kuva kuri Bertrand wakiniye Kiyovu Sports kugeza kuri Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, ibyamamare byanyuranye umuco ku itapi itukura.

Abanyuze ku itapi itukura barimo abasore n'abakobwa babarizwa muri Kigali Protoco, itsinda ry'abanyarwenya rya Zuby Comedy ryitegura gukorera ibitaramo mu Burundi, umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Clapton Kibonke, umuraperi Danny Nanone, Babo uherutse gusohora indirimbo 'Yogati' yakoranye na Bruce Melodie, Dj Sonia, Benimana Ramadhan [Bamenya] n'abandi.

Bakirwaga na Ally Soudy wayoboye ibirori byo gutambuka ku itapi itukura, ubundi buri wese akabazwa uko yamenye Kigali Protocol yizihiza imyaka itanu ishize.

Samu wo muri Zuby Comedy yavuze ko kimwe mu byo azi kuri Kigali Protocol ari uko 'ifite abakobwa beza' kandi ko ubwo babahaga akazi mu gitaramo cyabo bahuriyemo n'umunyarwenya Tricky wo muri Kenya, abantu babishimiye cyane.

5.Umuraperi Chopper, Bruce the 1st ndetse n'umuhanzi uzwi nka 'Imana y'imahanda' bagaragaje ko bafite ahazaza

Umuraperi Boy Chopper azwi n'abantu benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko atakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru. Imiterere ye, imyambarire ye n'imivugirire yisanisha cyane na mugenzi we Bushali.

Ntiyari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ariko yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka.

Byari bimeze nk'aho yitwaje abafana be muri iki gitaramo. Ariko byaturukaga ku murindi w'abafana bari bicaranye na mushiki we. Uyu musore nawe ashyize imbere injyana ya Drill.

Asanzwe afite indirimbo ebyiri: 24/7 ndetse na 'Do it again'. Ariko yanaririmbye indirimbo nshya avuga ko izasohoka mu gihe kiri imbere.

Undi muraperi watunguranye muri iki gitaramo ni Bruce the 1st . Uyu musore asanzwe afitanye indirimbo 'Demo' na Ariel Wayz biri mu byamufashije kumusanga ku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba, anamuha umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere aherutse gusohora.

Kenny uzwi nka 'Imana y'imihanda' niwe wafunguye iki gitaramo.

Uyu musore nawe ntiyari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo. Asoje kuririmba iyi ndirimbo 'Imana y'imihanda' yamuciriye inzira, yashimye abari kumufasha mu muziki.

6.Luckman Nzeyimana, Mutabazi Sabine na Kayumba Darine babuze mu gitaramo:

Kuva igitaramo cya Kigali Protocol cyatangazwa, cyaherekejwe no gutangaza ko umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru Luckman Nzeyimana azafatanya na Rusine Patrick kuyobora iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ariko siko byagenze.

Kuko Rusine Patrick yayoboye iki gitaramo ari wenyine kuva gitangiye kugeza kirangiye. Hari amakuru avuga ko Luck yagize inshingano zatumye atabasha kuboneka muri iki gitaramo.

Mutabazi Sabine uri mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda 2022 ndetse na Kayumba Darine wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, nibo bagombaga gufatanya na Ally Soudy kuyobora ibirori byo gutambuka kuri 'Red Carpet' ariko siko byagenze.

Aba bakobwa bari bicaye ku meza y'imbere, ndetse Rusine yabasabye gusohoka gufatanya na Ally Soudy kuyobora abatambuka ku itapi itukura ariko ntibahakandagiye.

Ibi byatumye Ally Soudy yitabaza Rusine Patrick mu gihe cy'iminota micye, ubundi aranzika anifashisha undi mukobwa ubarizwa muri Kigali Protocol. 




Uyu musore yahaye indabo Ally Soudy, amubwira ko akunda ibikorwa bye


Rukundo Patrick uzwi nka Patycope ni umwe bitabiriye iki gitaramo
 

Kayumba Darina na Mutabazi Sabine bari muri iki gitaramo ariko ntibayoboye umuhango wo gutambuka ku itapi itukura nk'uko byari biteganyijwe 

Ababyinnyi bo muri Seven Stars barimo Jojo Breezy babyinnye indirimbo zinyuranye muri iki gitaramo



Umuhanzi Sky2 ndetse na Kamaro banyuze kuri Red Capet- Sky2 yabajije Kamaro igihe azakorera ubukwe, Kamaro abaza Sky2 impamu bamufata nk'ikirara
 

Amagana y'abantu yashyigikiye Kigali Protocol mu kwizihiza imyaka itanu ishize babonye izuba





Inkumi z'ikimero zari zakoze ku myambaro yihariye muri iki gitaramo




Mu gitaramo nk'iki ufata amashusho n'amafoto by'urwibutso by'igihe kirekire





Umuraperi Bruce the 1st yasanganiye ku rubyiniro Ariel Wayz

 

Umunyamuziki Chriss Eazy yaririmbye muri iki gitaramo afite ku mutima indirimbo 'La La' aherutse gusohora yakoranye Kirikou Akilli


Umuraperi Danny Nanone ntiyacitswe  n'iki gitaramo 

Ibyishimo birahenda niko abahanga mu buzima bwa muntu bavuga...... 

Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Amstel 

Mutesi Lea uri mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda 2022, ni umwe mu babarizwa muri Kigali Protocol [Uri ibumoso]


Umuraperi Boy Chopper yigwijeho abafana muri iki gitaramo


Ruti Joel yaririmbye indirimbo 'Nasara' ya Meddy, n'izindi ndirimbo ziri kuri album ye nshya



Dj Brianne yarangaje benshi ubwo yabyinanaga n'umukobwa mugenzi we 

Umunyarwenya Claptoni Kibonke niwe wa mbere wakoranye na Kigali Protocol 



Byari ibyishimo bidasanzwe ku nkumi zibarizwa muri Kigali Protocol


Umushyushyarugamba Ally Soudy asoje kuyobora 'Red Carpet' yagiye kwicara 

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yashimiwe gushyigikira Kigali Protocol-Aha yari kumwe na Rusine Patrick


Umuraperi B-Threy yatunguranye muri iki gitaramo asaba abantu kunamira Jay Polly 


 

Bushali yaririmbye asaba abafana gufatanya nawe kwishimira intambwe ya Kigali Protocol


Ni uku Davis D yaserutse muri iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Kigali Protocol


Abakinnyi ba filime 'Nyaxo' na 'Bamenya' bazwi cyane ku rubuga rwa Youtube- 

Umuraperi B-Threy yatunguranye muri iki gitaramo afatanya na Bushali gutanga ibyishimo 


Inkumi z'ikimero zari zabukereye mu gushyigikira bagenzi babo babarizwa muri Kigali Protocol







REBA UKO IBYAMAMARE MU NGERI ZINYURANYE BANYUZE KU ITAPI ITUKURA

">

UMUHANZIKA BABO YAGARUTSE KU RUPFU RWA PASITERI THEOGENE

">

ZUBY COMEDY BAKOMEJE KU BITARAMO BAFITE MU BURUNDI

">


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kigali Protocol

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye&Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131269/bushalib-threy-bunamiye-jay-polly-davis-d-aratungurana-ibintu-6-byaranze-igitaramo-cya-kig-131269.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)