Ikipe y'Igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yitegura umukino uzayihuza na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Cote d'Ivoire.
Kuri uyu wa Kane nibwo Amavubi yaraye ageze mu Ntara y'Amajyepfo yakirizwa amashyi n'impundu ndetse n'imirishyo n'ingoma.
Yasanganijwe indabo ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara aho icumbitse mu gihe yitegura umukino na Mozambique uteganyijwe kuri iki Cyumweru sa Cyanda z'igicamunsi kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Iyi myitozo yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda ndetse na begenzi babo bakina imbere mu gihugu.
Ikipe y'Igihugu ya Mozambique nayo yaraye isesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa Gatanu aho nayo yahise yerekeza i Huye aho igomba gutegerereza umukino wayo n'Amavubi.
Uyu mukino wakomejwe nuko ariwo ushobora gutuma Amavubi agarura icyizere cy'uko yabona itike y'Igikombe cya Afurika cyangwa amahirwe akayoyoka mu gihe yaba atsinzwe cyangwa anganyije.
Amavubi aherereye mu itsinda L rya 12 aho arikumwe na Senegal yamaze kubona itike yayo n'amanota 12, Benin inganaya amanota 4 na Mozambique, mugihe u Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma n'amanota 2 gusa mu mikino ine bamaze gukina.
Kuri ubu harashakwa ikipe izajyana na Senegal mu gikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, muri iri tsinda Benin izaba yakiriye Senegal.
Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa y'abatarengeje imyaka 19 nawe yakoranye n'abandi imyitozi ku nshuro ye ya mbere.