Bwiza we yaje yanabyambariye! Umuhanzikazi Bwiza na Phiona uzwi muri filime nyarwanda batitije sitade ya Huye bashyigikiye Amavuye 90 irashira - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino waraye ubaye kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, wahuje ikipe y'igihugu Amavubi na Mozambique, wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zose, doreko harimo n'ibyamamare.

Muri uyu mukino, haje kugaragaramo umuhanzikazi Bwiza waje anambaye umwambaro w'Amavubi, yari yicaranye na Phiona uzwi muri filime nyarwanda nka Indoto Series ndetse bari kumwe n'umunyamakuru w'imyidagaduro Emmy w'igitangazamakuru cya Igihe.

Nubwo uyu mukino waje kurangira ikipe ya Mozambique itsinze Amavubi ibitego 2-0, aba bakobwa bayishyigikiye kugeza iminota 90 ishize. Hari mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika byaje kurangira Amavubi ayibuze.



Source : https://yegob.rw/bwiza-we-yaje-yanabyambariye-umuhanzikazi-bwiza-na-phiona-uzwi-muri-filime-nyarwanda-batitije-sitade-ya-huye-bashyigikiye-amavuye-90-irashira-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)