Byabaye ibindi bindi: Dj Brianne wanenze bikomeye ibyo yumviye mu rusengero rwa Pasiteri Mignone bigatuma ataha adafashijwe bamusubije - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvangamiziki Gateka Brianne wamamaye cyane ku izina rya Dj Brianne yanenze bikomeye ibyo yumvanye umuntu wari kubwiriza mu rusengero rwa Pasiteri Mignone byanatumye ataha adafashijwe yasubijwe.

Dj Brianne avuga ko yagiye gusengera kwa Pasiteri Mignone gusa ntiyigeze yishimira ibyo umubwiriza wari muri urwo rusengero yavuze byanatumye ataha adafashijwe ngo ni nyuma y'uko avuze ko ashimira Imana ko abantu bose bari mu rusengero yabahaye inzu nziza ndetse n'imodoka nziza kandi mu by'ukuri mu rusengero harimo n'abantu badatunze ibyo bintu.

Pasiteri Mignone yakoze ibisa nko gusubiza Dj Brianne avuga ko ibyo uyu mubwiriza yigishije nta kosa ririmo kuko kuri we abantu bakwiriye gushimira Imana bitewe nibyo yabakoreye rero abantu ntibakwiye guterwa ipfunwe nibyo Imana yabakoreye.

 

 



Source : https://yegob.rw/byabaye-ibindi-bindi-dj-brianne-wanenze-bikomeye-ibyo-yumviye-mu-rusengero-rwa-pasiteri-mignone-bigatuma-ataha-adafashijwe-bamusubije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)