Byakomeye: Kubera umutekano muke byatumye amashuri afungwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibigo by'amashuri bigera kuri 900 byamaze gufungwa kubera umutekano muke uri mu gace ka Tillabéri mu majyepfo y'Iburengerazuba bwa Niger.

Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w'Uburezi wa Niger witwa Pr Ibrahim Natatou mu mpera z'ukwezi kwa Gatanu ubwo uyu muyobozi yari yasuye aka gace gakunze kugaragaramo cyane ibitero bidasanzwe by'ubwiyahuzi.

Abarimu bo muri ako gace barasaba ko umutekano wa kongerwa kugira ngo bongere basubire mu kazi kabo gusa Guverinoma nayo yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri basubire mu mashuri bongere bige.



Source : https://yegob.rw/byakomeye-kubera-umutekano-muke-byatumye-amashuri-afungwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)