Byarangiye: Mike Trésor wari witezwe mu Mavubi amaze guhamagarwa n'igihugu cy'igihangajye ku Isi muri ruhago - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Mike Trésor wari witezwe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yamaze guhamagarwa n'igihugu cy'igihangajye muri ruhago.

Ndayishimiye Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk uherutse kuba umukinnyi mwiza muri shampiyona y'igihugu cy'u Bubiligi ndetse akaba yari yitezwe kuba yazakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi cyangwa agakinira igihugu cy'u Burundi ubu amaze guhamagarwa n'igihugu cy'u Bubiligi.

Uyu musore yamaze kugaragara ku rutonde rw'abakinnyi bahamagawe n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi nyuma yo kwitwara neza cyane muri shampiyona y'iki gihugu akaba ari bintu yifuzaga cyane ndetse ibihugu birimo u Rwanda ndetse n'u Burundi bikaba bimukuyeho amaso.



Source : https://yegob.rw/byarangiye-mike-tresor-wari-witezwe-mu-mavubi-amaze-guhamagarwa-nigihugu-cyigihangajye-ku-isi-muri-ruhago/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)