Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023, nibwo umuryango n'Inshuti z'Umurinzi w'Igihango Gisimba Mutezintare Damas zitabiriye umuhango wo kumushyingura nyuma y'iminsi mike atabarutse.
Imbaga y'abantu yitabiriye umuhango wo gusomera misa ya nyuma Umurinzi wIhigango Gisimba Mutezintare Damas, wabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karori Rwanga i Nyamirambo.
Mu muhango wo kumuherekeza wari witabiriwe n'abo mu muryango we, inshuti ze, abo yarokoye mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abandi bamumenye kubera ibikorwa by'indashyikirwa byamuranze.
Amateka yerekana ko mu kigo cya Gisimba giherereye i Nyamirambo cyashinjwe mu 1990, cyarokokeyemo abarenga 500 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Â