Byinshi ku buzima bwa Musenyeri Smaragde Mbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari kuwa 21 Mutarama 2006 ubwo Nyirubutungane Papa Benedict wa XVI uheruka kwitaba Imana yagiraga Smaragde Mbonyintege icyo igihe wari  Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi.

Bivuze ko imyaka yari ibaye 17 uyu mugabo wagiye akora imirimo itandukanye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ayoboye Diyoseze ya Kabgayi imwe muzifite abakirisitu benshi.

Kuwa 02 Gicurasi 2023 akaba ari bwo hashyizwe itangazo hanze n'Intumbwa ya Papa mu Rwanda ko Padiri Dr Balthzar Ntivuguruzwa yagizwe umwepisikopi mushya wa Kabgayi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 mu kibuga cya Seminari Ntoya ya Kabgayi hakaba hategerejwe umuhango wo kwimika ku mugaragaro Dr Ntivuguruzwa asimbuye Musenyeri Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

InyaRwanda tukaba twifuje kubagezaho bumwe mu buzima bw'ingenzi bwa Musenyeri Mbonyintege ugiye gusimburwa nyuma y'imyaka isaga 17 ari Musenyeri wa Kabgayi.

Kuwa 02 Gashyantare 1947 ni bwo Musenyeri Mbonyintege yabonye izuba ahitwa Rutobwe i Gitarama muri Diyoseze ya Kabgayi ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Yize amashuri abanza i Cyeza.

Aza gukomereza ayisumbuye mu kigo cya Byimana asoje yaje kwinjira muri Seminari noya ya Kigali.

Yize amasomo ya Filozofi na Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda hagati ya 1969 na 1975 maze ahabwa Ubudadiri kuwa 20 Nyakanga 1975 muri Diyoseze ya Kabgayi.

Yaje kuba Padiri muto wa Paruwasi ya Kabgayi n'iya  Kamonyi aza gutangira kwigisha mu iseminari noya ya St Jean i Kamonyi mu birebana n'amasomo y'umuhamagaro.

Nyuma yagizwe Umuyobozi w'iyi Seminari kuva 1978 kugera 1989, aza gusoreza amasomo mu bya Tewolojiya muri Kaminuza ya Gregorian i Roma hagati ya 1979 na 1983.

Yatangiye kuba Umwarimu, Umuyobozi wa Roho n'Umuyobozi wungirije wa Seminari ya Nyakibanda hagati ya 1983 na 1997 maze kuva mu 1997 agirwa Umuyobozi wayo n'umwanditse w'Urumuri Kristu Magazine guhera muri 2003.

Musenyeri Smaragede Mbonyintege agiye gutangira ikiruhuko cy'izabukuru ku myaka 76Perezida Kagame aha yasuhuzanyaga na Musenyeri Mbonyintege wamutunguye akamuha ikarita ye ya batisimu mu wa 2006 Musenyeri Mbonyintege asuhuza Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa FrancisPapa Francis aha yarimo aganira nabepisikopi Gatolika mu Rwanda barimo Musenyeri Mbonyintege 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130672/byinshi-ku-buzima-bwa-musenyeri-smaragde-mbonyintege-wayoboye-diyoseze-ya-kabgayi-imyaka-1-130672.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)