Byinshi kuri Rajwa Al Saif wakoze ubukwe b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2022 wasize u Bwami bwa Jordanie butangaje ko Igikomangoma gifite ikamba Hussein yitegura kubana akaramata na Rajwa Khaled Bin Musaed bin Saif Abdulaziz Al Saif.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amwe mu mateka y'uyu mwamikazi w'ahazaza wa Jordanie.

Rajwa yavukiye muri Riyadh umurwa mukuru wa Arabia Saudite  kuwa 28 Mata 1994.

Se yitwa Khalid al Saif ,ni umushabitsi ukomeye mu gihe nyina ari Azza al Sudairi.Ni we mwana muto akurikira Faisal, Nayef na Dana.

Akomoka mu muryango w'aba Subai ,bakaba Abasilamu b'imbere bagiye banahererekanya mu bihe bitandukanye ubuyobozi bw'idini mu mujyi wa Attar.

Nyina umubyara avuka mu muryango w'Umwami wa Arabia Saudite, Salman mu muryango wa Sudairi ushingiye ku imfundo ry'ibikomangoma birindwi byo muri ubu bwami.

Rajwa ni umuhanga ukomeye mu bijyanye n'imyubakire aho afite impamyabumenyi muri Architecture yakuye muri Kaminuza ya Syracuse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2017.

Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru yakuye mu Ishuri rimwe ryo muri Los Angeles mu wa 2019 aho yanakoreye igihe gito mbere yo kongera kwerekeza muri Arabia Saudite.

Bimwe mu binyamakuru byemeza ko Rajwa n'Igikomangoma Hussein bamenyaniye kuri murandasi maze muri Kanama 2022 baza gutera intambwe igana ku kubana akaramata,Igikomangoma kimwambika impeta.

Uyu muhango wabereye  mu ngoro  ya Zahran  iri mu murwa mukuru wa Amman, Igikomangoma Hussein yuzura umunezero mwinshi nk'uko yabisangije abarenga Miliyoni 4 bamukurikira kuri Instagram.

Hussein akimara kwambika impeta Rajwa yagize ati:'Imana ni isingizwe! Turasaba ngo Imana iduhe umugisha. Nshimiye umuryango wanjye ku bwo kunshyigikira no kundata amashimwe.'

Nyina wa Hussein akaba n'Umwamikazi wa Jordanie, Rania na we byamukoze ku mutima ubwo umuhungu yambikaga impeta Rajwa ,ati'Sinigeze ntekereza ko bizabaho nkuzura umunezero w'igisagirane mu mutima wanjye.'

Yongeraho ati'Nkurase amashimwe mfura yanjye, Igikomangoma Hussein hamwe nuwo muzarushinga, Rajwa.'

Rajwa yaje gutangira kugaragara mu bikorwa by'umuryango w'i Bwami bwa Jordanie mu mwaka wa 2023. Ubwo mushiki wa Hussein, Igikomangomakazi Iman, Rajwa yari mu bakobwa b'imbere bo hafi ye.

Rajwa mbere y'uko ashyingiranwa na Hussein, nyirabukwe akanaba Umwamikazi Rania yatangaje ko ibyishimo we n'Umwami byabarenze ubwo bamenyaga ko azababera umukazana ,maze yongeraho ko yasanze uyu mukobwa ari we yahoze asabira umuhungu we ko bazabana.

Ubwo ku wa 28 Mata 2023 uyu mukobwa aheruka kwizihiza isabukuru y'amavuko, Igikomangoma Hussein yashyize kuri Instagram ifoto ye iri mu mabara y'umweru n'umukara ,ayiherekesha amagambo y'imitoma agira ati'Nifurije umukundwa wanjye Rajwa umunsi mwiza w'amavuko. Ntegereje igihe tuzabanira ubuzima bw'urukundo, kwizerana n'umurava hamwe na we.'

Rajwa avuga indimi zigera kuri eshatu neza zirimo icyongereza, igifaransa n'icyarabu, akunda ibintu bijyanye n'ubugeni no gushushanya.

Nyuma y'uko  Rajwa  ashyingiranwe n'Igikomangoma Hussein ,Umuryango w'i Bwami watangaje ko abaye Igikomangomakazi Rajwa Al Hussein ndetse umunsi umugabo we yimye ingoma azaba Umwamikazi Rajwa.

U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse bigirana ubufatanye mu ngeri zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu.

Muri Gashyantare 2023, Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yagiriye uruzinduko mu Rwanda n'itsindaryari rimuherekeje bakirwa na Perezida Kagame.

Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n'umugaba w'ingabo za Jordanie, Maj. Gen. Yousef Huneiti.

Muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, ubukerarugendo n'ubuhinzi.

Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n'ubufatanye mu burezi ndetse n'ubushakashatsi azafasha inzego z'uburezi mu bihugu byombi kuba zarushaho gukorana.

Hari na none agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n'abandi bafite pasiporo zihariye. Dr Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z'abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.

Igikomangomakazi Rajwa ni umuhanga mu birebana no gutegura ibishushanyo mbonera, imyubakire n'imideliMu gihe umugabo we azaba yimye ingoma azahita aba Umwamikazi RajwaRajwa mu byishimo byinshi ahuza imisaya na nyina Azza akanaba mubyara w'Umwami wa Arabia Saudite, SalmanAri mu bakobwa bacye bo muri Arabia Saudite babashije kwiga bakanasoreza amasomo yabo muri Leta Zunze Ubumwe z'AmerikaByemezwa ko Rajwa na Hussein bamenyenye binyuze mu buryo bw'ikoranabuhangaIgikomangomakazi Rajwa, Umwamikazi akaba na nyirabukwe Rania n'Igikomangomakazi ImanUbukwe bwa Hussein na Rajwa bwitabiwe n'abatumirwa 140


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu banyacubahiro batashye ubu bukwe

Ubu bukwe bwatashywe  n'abanyacubahiro batandukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130046/byinshi-kuri-rajwa-al-saif-wakoze-ubukwe-bugatahwa-na-perezida-kagame-na-madamu-jeannette--130046.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)