Byiringiro Lague yamusigariyeho! Ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yihereranye iyo byakinaga mu gihe Yannick Mukunzi yari ari kumwe n'Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, nibwo ikipe ya Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda babiri Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague, yakinnye umukino n'ikipe ya IF Karlstad.

Muri uyu mukino Byiringiro Lague yajemo asimbura, waje kurangira ikipe ye ya Sandvikens IF itsinze IF Karlstad ibitego 2-1.

Ubwo aho muri Turkey, ikipe ya Byiringiro Lague yitwaraga neza, mugenzi we Yannick Mukunzi nawe yari mu ikipe y'igihugu Amavubi, gusa bo byaje kurangira Mozambique itsinze Amavubi ibitego 2-0. Gusa ariko Yannick Mukunzi yari ku ntebe y'abasimbura.



Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-yamusigariyeho-ikipe-ya-sandvikens-if-ikinamo-yannick-mukunzi-na-byiringiro-lague-yihereranye-iyo-byakinaga-mu-gihe-yannick-mukunzi-yari-ari-kumwe-namavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)