Itangazo ubuyobozi bw'iri shyabwa bwasohoye rivuga ko bababajwe cyane no gutangaza urupfu rw'umuyobozi wabo akaba n'uwashinze ishyaka SDF , John Fru Ndi wapfuye mu ijoro ryakeye kuwa 12 Kamena 2023,ahagana mu ma saasita z'Ijoro mu mugi wa Yaoundé.
Ryashyizweho umukono n'umuyobozi wungirije w'iri shyaka Joshua Osih, washimangiye ko nyakwigendera yazize Uburwayi yaramaranye igihe kirekire.
John Fru Ndi yitabye Imana ku myaka 82 y'amavuko, akaba azwiho kuba mu mateka y'igihugu cya Cameroun yarakunze guhangana bikomeye n'ubutegetsi bwa Perezida Paul Biya bahuriye kenshi mu matora.
Mu minsi ishize John yari yabazwe mu Bitaro bya Genève mu Busuwisi , birangiye abuze ubuzima . bivuze ko Joshua Osih wari umwungirije ahita afata ubutegetsi n'inkoni yo kuyobora ishyaka rya SDF.
John Fru Ndi yavuzetse kuwa 7/7/ 1941 i Bamenda mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa bw'igice gikoresha Icyongereza cyane ,aho yanatangiriye urugamba rwo gushaka kujya ku butegetsi.
Mu 1990 yashinze ishyaka SDF anaribera umuyobozi byatumye muri 2018 arihagararira mu matura y'umukuru w'igihugu .
1992 John Fru Ndi yatsinzwe amatora ya rubanda nyamwinshi muri Cameroun, aho yagize amajwi 36Â % inyuma ya Paul Biya watsinze n'amajwi 40Â % ,aba Perezida kuva mu 1982.
Icyo gihe yatangaje ko yibwe amajwi atangaza ko ariwe Perezida wa Cameroun mu biro bye byari Ntarikon Palace i Bamenda byatumye hashyirwa uburinzi bwihariye bw'igihe kirekire mu buryo bwo kurinda ko byateza imvururu mu gihugu.
Jeune afrique