Canal plus yashyize igorora abashoye imari mu kwakira abantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi yo gusakaza amashusho Canal Plus, kirahamagarira abashoramari bafite amahoteli manini n'aciriritse ndetse n'abandi bakora business yo kwakira abantu, kugana uburyo bushya Canal Plus yashyizeho bwo korohereza abo bashoramari mu byo kwakira abantu.

Canal Plus ivuga ko kuri ubu mu byumba abakiliya baruhukiyemo, bashobora kubona serivisi z'amashusho y'iki kigo ku buryo buboroheye, kandi ku giciro gito gishoboka.


Kuri uyu wa kane tariki 08 Kamena 2023, Ikigo Canal Plus cyatangaje gahunda nshya ebyiri, zishobora kwifashishwa mu mahoteli manini n'amato, mu rwego rwo korohereza abakiliya b'ayo mahoteli kuryoherwa na serivisi z'amashusho za Canal Plus.

Ibi kandi bikagendana no kuba iki kigo cyagabanije ibiciro bya serivisi enye cyari gisanzwe gitanga.


Kuri iyi nshuro Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi zo gusakaza amashusho Canal Plus gisa n'ishyize imbaraga mu kwita ku bacumbika mu mahoteli manini cyangwa aciriritse kugeza ku rwego ruto nyuma yo korohereza abafatabuguzi basanzwe kubona serivisi z'isakaza mashusho ku buryo bworoshye.
Kuri ubu Canal Plus yazananiye abanyarwanda n'abarugenderera serivisi ebyiri z'inyongera kuri enye yari isanzwe iha abanyarwanda ni serivisi zihariye ku bagana amahoteli mu byiciro byose biri mu gihugu aho umukiliya yareba chanaine ya televiziyo ashaka yibereye mu cyumba izo serivisi 2 nshya za Canal zahawe izina rya Akwaba na Jambo.
Bwana Mwizerwa Jean Felix ashinzwe kumenyekanisha ubucuruzi muri Canal Plus ishami rishinzwe amahoteli manini n'amato n'andi mazu yakira abantu benshi.


Yagize ati'Ushobora kwibaza impamvu umuntu yahitamo gukoresha serivisi ya Cana Busness aretse Decoderi wajyana iwawe,dutanga ibikoresho ku buntu,harimo ama moderateur,harimo ama dish,harimo Decoderi,harimo multiswicht ,ibyo byose tubiguhera ubuntu.'


Yakomeje agira ati 'Moderateur kugira ngo mubyumve neza ni nka serveur ituma niba ufite ama shene 10 muri serveur abasha kugera muri buri cyumba,ni ukuvuga ngo niba ufite ibyumba 100 iyo seriveur igufasha ya ma shene 10 wahisemo kuyageza muri buri cyumba,wa muntu uri mu cyumba akaba yakwihindurira bidasabye ko abangamira uri mu kindi cyumba'
Izi serivisi nshya 2 ziriyongera ku kuba n'enye zari zisanzwe muri Canal plus zagabanirijwe ibiciro, Muneza Marie Claire akuriye ishami ry'itangazamakuru n'itumanaho muri Canal Plus.
Yagize ati 'Akwaba na Jambo ni serivisi nshya ariko hari n'ibiciro byaganijwe kuri serivisi zisanzwe…ni ukuvuga ko ari ibirori by'impano ku bakiliya bo mu ma hoteli ndetse n'ibindi bigo bikuru bisanzwe bikorana na busness yacu.'


Akwaba na Jambo, ni serivisi zashyiriweho by'umwihariko amahoteli n'andi mazu yakira abantu, kugira ngo borohereze abakiliya babagana kureba televiziyo hashingiwe ku mahitamo yabo, bitabaye ngombwa ko abantu bari muri hoteli imwe bareba ibitari amahitamo yabo.
Tito DUSABIREMA

The post Canal plus yashyize igorora abashoye imari mu kwakira abantu appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/08/canal-plus-yashyize-igorora-abashoye-imari-mu-kwakira-abantu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=canal-plus-yashyize-igorora-abashoye-imari-mu-kwakira-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)