Kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ni bwo u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Mozambique mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.Â
Mu kigoroba cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo abanyamakuru basuye ikipe y'igihugu mu myitozo, ndetse bagirana ikiganiro n'umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' na bamwe mu bakinnyi.
Carlos yemeza ko ubu igihe kigeze u Rwanda rukabona amanota atatuÂ
Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Carlos yatangaje ko imyitozo imeze neza kandi abakinnyi biteguye. Yagize Ati "Mbere na mbere ndishimye, kandi ikipe imeze neza dufite umubare uhagije w'abakinnyi. Buri umwe ari gukora imyitozo neza.
Abajijwe ku bijyanye no kuba Imanishimwe Emmanuel atazaboneka kuri uyu mukino, yavuze ko abona n'ubundi bitashoboka ko amusimbuza.Â
Ati "Mu by'ukuri ntabwo twamenya icyo gukora nonaha, twashakaga abakinnyi beza bari ku rwego, ariko ntabwo byakunze ko nawe tuba tumufite. Ikipe ye ifite umukino ukomeye kandi ufite igisobanuro gikomeye."
Umutoza kandi yakomeje avuga ko "uyu ni umukino wa mbere tugiye gukinira mu rugo dufite abafana, kandi n'umukino wa mbere uheruka twakinnye neza. Ubu nta mukinnyi n'umwe tubura, ndizera ko uyu mukino wa Mozambique twakwizera intsinzi kuko ni umukino ufite igisobanuro gikomeye."
U Rwanda ruri mu itsinda L aho ari urwa nyuma n'amanota 2 mu gihe itsinda riyobowe na Senegal, Mozambique izahura n'u Rwanda ikaba iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 4.
Abakinnyi benshi bamaze kugera mu mwiherero, ndetse umwuka ni mwiza ku bigaragara inyuma
Danny Ndikumana bwa mbere mu kiganiro rusange n'itangazamakuru ari umukinnyi w'ikipe y'igihuguÂ
Noe Uwimana yatangaje ko atagize amahirwe yo kumenya Ikinyarwanda, ariko yemeza ko nk'igihugu cye agomba kugikorera ibishobokaÂ
Ntwali Fiacre mu myitozo biragaragara ko ari we munyezamu wa mbere nta gushidikanyaÂ
Noe Uwimana afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose y'inyuma ariko by'umwihariko iburyoÂ
Abakinnyi basazwe n'ibyishimo kandi barasaba abanyarwanda ko bazaza kubashyigikira Â
Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bitezwe mu kibuga inyumaÂ
Jimmy Mulisa umunyabigwi w'ikipe y'igihugu Amavubi, ubu ni umutoza wungirijeÂ
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze imyitozo y'AmavubiÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwandaÂ
VIDEO: Nyetera Bachir - InyaRwanda