CNDD FDD yasubije FRODEBU batavuga rumwe iyishinja kubangamira demokrasi (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Sahwanya FRODEBU yizihiza imyaka 30 yamaze ku butegetsi ivuga ko bwari bushingiye ku kwisanzura kw'ashyaka anyuranye mu gihugu kuva mu 1993.

Umuyobozi wungirije uw'ishyaka , Leonce Ndikumana, mu kiganiro yahaye itangazamakuru , yavuze ko mu gihe cyabo Amashyaka yemererwaga guhangana mu buryo bweruye na Leta.ariko ngo kuri ubu si ko bimeze mu Burundi.

Leonce Ngendakumana yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD ritemera byeruye uko guhangana mu bwisanzure n'uburinganire kugirango rikomeze ryikubire ubutegetsi.

Ni ubutumwa bwarakaje cyane iyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, naryo ryatangaje ko ibyo FRODEBU ibavugaho ataribyo ahubwo ngo bo bemera ubwisanzure bw'amashyaka yose ndetse no kwishyira ukizana ku mwene gihugu w'Umurundi.

Umuvugizi wa CNDD FDD ,Nancy Ninette Mutoni yashimangiye ko ugaye demokarasi mu gihugu ari uwo kwamaganwa no kwitondera kuko ngo mu Uburundi ihari isesuye kuva igihe bwabereyeho.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/cndd-fdd-yasubije-frodebu-batavuga-rumwe-iyishinja-kubangamira-demokrasi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)