Rutahizamu wa Al Nassr muri Saudi Arabia na Portugal, Cristiano Ronaldo yavuze ko uburyo yishimiramo ibitego bye buzwi nka 'Siuuu' busobanuye yego.
Ubu buryo bwazanywe n'uyu munya-Portugal bumaze kwamamara cyane aho n'abandi bakinnyi babukoresha ndetse bwanavuye mu mupira w'amaguru usanga no mu yindi mikino babwifashisha.
Mu minsi ishize aganira n'ibinyamakuru byo muri Portugal, Cristiano yavuze ko bwa mbere ayikoresha byari 2013 ubwo Real Madrid yakinaga na Chelsea umukino wa gicuti, hari muri Pre-season.
Yakomeje avuga ko kuri ubu ashishimishwa no kubona abandi bakinnyi bayikoresha bishimira ibitego byabo, ni ikintu kidasanzwe kuri we.
Ati "Bimeze nk'aho yo ubwayo yimenyekanishije ku Isi hose. Ndabikunda iyo abandi bakinnyi bayikoresheje cyangwa abantu bakanyoherereza amashusho y'abantu mu yindi mikino bayikora, abana bato bayikoresha, ni byiza cyane."
Yunzemo ati "Isobanuye yego, biroroshye ariko igisobanuro kirakomeye."
Cristiano Ronaldo ni umukinnyi wamenyekaniye muri Manchester United yavuyemo ajya muri Real Madrid yandikiye amateka akomeye, yayivuyemo ajya muri Juventus, agaruka muri Manchester United ubu akaba ari muri Al Nassr muri Saudi Arabia.