Mu kiganiro gishya cya ABTalks yatangaje ukuntu yicuza kuba yarigeze kugira ibibazo n'umugore we avuga ko yakabaye yarahosheje ibibazo mu bundi buryo aho gutuma bigera ku rugero byagezeho.
Aboneraho kandi kuvuga ko Chioma ari umuntu w'igikundiro n'ingeso nziza atari akwiye kumunyuza mu bihe yamunyujijemo avuga ku kintu yicuza yagize ati'Ndumva ari igihe njye n'umugore wanjye Chioma twagiranaga ibibazo.'
Akomeza agira ati'Ntekereza ko nakabaye naramwitwayeho neza kubera ko ari umuntu mwiza. Numva aricyo gihe nazambije ibintu ariko ubu byarakemutse.'
Nubwo Davido na Chioma bigeze kugirana ibibazo gusa baje kwiyunga bakaba baranashyingiranwe ati'Sinigeze ubundi mara igihe kingana gutya nsa n'utujemo mu muziki.'
Yongeraho ati'Gusa cyari igihe cyo kongera kwitecyerezaho, kuruhuka, gutegura ejo hazaza kugira igihe n'umuryango wanjye harimo no gutunganya indirimbo nshya. Naranatembereye kandi nkora ubukwe.'
Agaruka ku bukwe bwe, Davido yerekanye ko ari wo mwanzuro mwiza yafashe mu buzima bwe ,ashimira umugore we ukomeza kumuba hafi kandi akabasha kumwumva muri byose.
Davido ari mu bahanzi bakomeye Afurika ifite, akagira indirimbo zikundwa na benshi ku Isi, imbaraga n'ubuhanga agaragaza ku rubyiniro bituma ibitaramo agenda akorera hirya no hino bikundwa na benshi.Davido yatangaje ko yicuza kuba yarigeze gutenguha Chioma
Davido yemeje ko yashyingiranwe na Chioma kandi ubu bameze neza amushimira kuba abasha kumwumva .
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/davido-yahishuye-icyo-yicuza-cyagije-umuryango-we