Regero Norbert umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye nka Digidigi,yinjiye muri Sinema nyarwanda mu mwaka wa 2018,aho yatangiye gukina mu mafilime atandukanye ariko amenyekana cyane mu yitwa 'Papa Sava'.
Digidigi avuga ko umwuga wo gukina filime yawuhisemo nk'akazi ka buri munsi, kuko umutunze n'umuryango we.Yagaragaye ko muri nyinshi zirimo iyitwa Igitutu,Bolingo,Seburikoko n'izindi zitandukanye.
Uyu mukinnyi agaruka ku byago yahuye nabyo , yavuze ko ubwo yatangiraga umushinga wo gushyira ahagaragara filime ye bwite yise 'Isa y'urukundo',yatangiye kuyikora no kuyishyira ku rubuga rwe rwa Youtube,igeze hagati yaje kwibwa ibikoresho birimo na bimwe mu bice bigize iyo biyigize bituma ihagarara.
Mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka,nibwo Digidigi yerekeje i Musanze gufata amashusho y'ibindi bice bya filime,aza kwibirwayo ibikoresho birimo na filime ye yari amaze gutunganya.Yatangaje ko nyuma yo kwibwa ibihangano bye ari kurwana no kwiyubaka kugira ngo yongere akore ibindi bice byaburaga kuri iyi filime,ndetse atangaza ko mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga azaba yasubukuye iyi firimi ye yari yakunzwe na rubanda nya mwinshi .
Digidigi wakunzwe kubera gusetsa cyane muri filime,yavuze ko amaze kugera kuri byinshi abikuye muri Sinema harimo,kunguka inshuti nyinshi,kumenya kubana n'abandi,ndetse yinjiye muri Sinema ari umusore,ariko aza no kugira amahirwe yo kubaka umuryango.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Digidigi yatangaje ko muri Sinema harimo inyungu nyinshi abantu batabona,kandi batarasobanukirwa ko gushoramo byageza kure inzozi zabo.
Yagize ati 'Abantu ntibarumva ko Sinema irimo inyungu,ariko njye sinabahisha ko ari ahantu heza washora ndetse wakwamamarizaho ibikorwa byawe bikagera kure'
Ubwo yatangaga inama ku bantu bakurikira Sinema,yavuze ko ababazwa n'imyumvire iba mu bantu yaba mu kuba basuzugura akazi ko gukina filime ndetse no guhuza ubuzima bw'akazi n'ubuzima busanzwe.
Yavuze ko abantu benshi babona umukinnyi wa filime mu isura y'ibyo akina kandi aba ari mu kazi,bikaba byatuma hapfa ibintu byinshi.Yasabye abantu kumenya gutandukanya akazi n'ubuzima bwite bw'umuntu.
Yasabye abantu kutaba ba nyamwigendaho cyangwa ngo bamara kugera ku rwego rwo hejuru bagahunga babandi bakiri hasi babakeneyeho ubufasha,ndetse asaba abantu gushyira hamwe dore ko bavuga ko ababiri bishe umwe.
Nubwo hatabura imbogamizi mu kuzamura inzozi ze ashimira itangazamakuru rikomeza kwamamaza ibikobwa byabo,ndetse no kugira uruhare rwo kuzamura Sinema nyarwanda ikagera ku rwego rushimishije.
Norbert washimishije imitima ya benshi agiye gusubukura filime ye yise "Isa y'urukundo"
Afite abafana benshi kandi ubuhanga bwe mu gukina bugirwa na bacye
Uwamenyekanye nka Digidigi yavuze ko abafana badakwiye guhuza akazi ko gukina firime n'ubuzima busanzwe bwite
Kimwe kiruta ibindi yigiye muri Sinema ni uko yamenye kubana n'abantu b'ingeri zitandukanye