Dj Ira ari mu gahinda gakomeye ko kubura se - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Se wa Dj Ira yitabye Imana mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yari afite imyaka 67. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashimiye umubyeyi we kuri buri kimwe cyose yamukoreye akiriho, amusaba guhora amureberera mu nzira zose acamo.

Yanditse agira ati 'Warakoze kuri buri kimwe cyose Data, nzi ko uzahora undeberera nk'uko na we uhorana na malayika murinzi. Ndagukunda cyane.'

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n'amashusho ya DJ Ira ari kumwe n'uyu mubyeyi we mu bitaro.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk'ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-ira-ari-mu-gahinda-gakomeye-ko-kubura-umubyeyi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)