Dore ibintu 6 bituma umugabo agusarira - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore ibintu bituma by'atuma umugabo agusarira.

Muri kamere y'umugabo, usanga akunda ibintu byiza gusa ndetse ugasanga buri wese yifuza ko yakundana n'ukobwa mwiza guhiga bandi.

Ndetse hari ibintu byinshi by'abakobwa bituma abagabo babasarira mu buryo batazi.

1.Ifoto, buriya ifoto nicyo kintu cyambere gituma umusore akunda umukobwa kuko iba igaragaza ubwiza bwose bwihishe muri uwo mukobwa.

2. Inseko, iseko y'abakobwa ikunze gukurura abagabo cyane. Urugero nk'abakobwa baseka cyane batuma iyo umugabo ari kubabarira inkuru aba yumva atahagaragara.

3. Imiterere, abagabo bakunda abagore bateye neza noneho iyo bafite amabuno manini biba ari akarusho.

4. Imyambarire: buriya niba ushaka gukurura abagabo jya wambara neza, singombwa ngo wambare impenure cyangwa rumbiya, ahubwo ambara n'imyambaro igaragarira buri umwe ko ari myiza ndetse ibe isa nk'ihenze.

5. Indanga gaciro: nubwo abagabo bakunda abakobwa birekura cyane ndetse bagakunda n'ababashimisha bitewe n'imyambarire, kunywa inzoga, ubusambanyi ni bindi, burya ntago baba babakunze bivuye ku mutima ahubwo baba babakundiye ibyo babakuraho. Ariko iyo umugabo abonye umukobwa wihesha agaciro atambara impenure, adasamara mu mayoga n'ibindi, aba yumva ariwe waba umwamikazi w'ubuzima bwe.

6. Ubwenge: burya ubwenge bw'umukobwa nabwo buri mu bisaza umusore, nko muri sosiyete mu bayemo ugaragara nk'umuntu azwiho ko afiite ubwenge budasanzwe ndetse yubaha buri umwe, bizatuma abasore bamukunda cyane.

 



Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-6-bituma-umugabo-agusarira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)