Egypte:Umugabo yakatiwe azira kwica umukobwa wanze kumwemerera ko (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko uyu mukobwa yishwe nyuma yo kwanga ubusabe bw'umusore bari bamaze igihe bakundana bw'uko yakwemera bakabana nk'umugabo n'umugore (Proposal)

Amashusho yafatiwe hanze ya Kaminuza ya Mansoura agaragaza Mohammad Adel akata ijozi ry'uwari umukunzi we Nayra Ashraf mu kwezi gushize ,aho bombi bari basanzwe biga muri yo.

Byabaye nyuma gato y'uko uyu mukobwa yari ateye utwatsi ikifuzo cy'uyu wari umukunzi we wamusabaga ko babana.

Ni ubwicanyi bwongereye ubwoba ku banyagihugu mu Misiri, bunakurura impaka nyinshi ku bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Abagore muri icyo gihugu.

BBC yanditse ko Adel yakatiwe n'urukiko ku cyaha cyo kwica wabigambiriye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/egypte-umugabo-yakatiwe-azira-kwica-umukobwa-wanze-kumwemerera-ko-bazabana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)