Eritrea: Perezida yeruye avuga uruhare rw'America mu ntambara y'Uburusiya na (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Afwerki yavuze ko iyi ntambara Amerika yayiteguye mu myaka 30, aho yashyizeho gahunda yo gukora uko ishoboye kose igihugu gishaka kugaragaza ko hari ikindi gishoboye ku rwego mpuzamahanga, gicibwa intege, kigafatirwa ibihano cyangwa kigatezwamo amacakubiri.

Aganira n'ikinyamakuru Sputnik cyo mu Burusiya, Afwerki yagize ati 'Intambara hagati ya Ukraine n'u Burusiya, ntabwo ari intambara mu by'ukuri. Ni intambara yatangijwe na NATO ku bufatanye na Amerika bashaka kwikiza u Burusiya guhera mu myaka 30 ishize. U Burusiya bufite uburenganzira bwo kwirwanaho rero.'

Yakomeje agira ati 'Ntabwo wabaho buri gihe ukoresha imbaraga n'iterabwoba ngo uhoze ibihugu munsi yawe. Ntibishoboka. Iyi ni imyitwarire y'amabandi dukwiriye gusohokamo, abantu bakwiriye kwitwara kimuntu bakabaho bisanzuye.'

Eritrea ni kimwe mu bihugu bitanu byatoye muri Loni bishyigikira intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

Afwerki yavuze ko ubwo intanbara y'ubutita yari irangiye, Amerika yakomeje kwikanga u Burusiya, ikomeza gushyiraho imyanzuro n'ibikorwa bituma butinyagambura nyamara yo irushaho kwiyegereza ibihugu byahoze kuri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti, bikanakoreshwa ngo bihungabanye umutekano w'u Burusiya.

Ati 'Uko gushaka guheza u Burusiya hasi kumaze imyaka isaga 30, nta gishya kirimo. Rero iyo ubujije igihugu gutera imbere, ukakibuza gutanga umusanzu wacyo mu iterambere, nta kindi uba ushaka kitari intambara.'

Eritrea ni kimwe mu bihugu byafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo iby'ubukungu nko kuvanwa mu ikoranabuhanga ryo kwishyurana mu mabanki rizwi nka SWIFT n'ibindi.

Afwerki yavuze ko Isi ikeneye ubundi buryo bw'imiyoborere budashingiye ku bushake bwa Amerika n'Abanyaburayi, kuko icyo bashaka ari ugutera imbere bonyine ubundi bakitambuka undi wese ushaka kuzamuka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/eritrea-perezida-yeruye-avuga-uruhare-rw-america-mu-ntambara-y-uburusiya-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)