Benshi batunguwe no kubona ko kimwe mu byo Gacinya Chance Denis yazize kandidatire ye yangwa ku mwanya wa visi perezida wa FERWAFA ushinzwe tekinike ari uko yabuze ikipe imutanga kandi yarayoboye Rayon Sports.
Ku mugoroba w'ejo nibwo hatangajwe urutonde rw'abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA azaba tariki ya 24 Kamena 2023.
Icyatunguye abantu ni ukuba Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports wari watanze kandidatire ku mwanya wa visi perezida ushinzwe tekinike yanzwe.
Undi watunguye benshi ni Murangwa Eugene na we wahoze akinira Rayon Sports wari watanze kandidatire kuri Komiseri ushinzwe tekinike n'iterambere ry'umupira w'amaguru.
Mu gitondo nibwo hagiye hanze ko bimwe mu byo Gacinya Chance Denis yazize atatanze Fotokopi z'impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri, icyemezo cy'uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw'amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n'icyemezo cy'umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.
Murangwa Eugene we bikaba bivugwa ko we nta Fotokopi y'impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri yatanze.
Benshi bahise bibabaza impamvu Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports yabuze icyemezo cy'umunyamuryango wamutanzeho umukandida.
Ubundi amategeko ya FERWAFA avuga ko nta munyamuryango wa FERWAFA wemerewe gutanga abakandida babiri.
Amakuru ISIMBI yagerageje gutohoza ni uko habayeho ikibazo cy'uko Murangwa Eugene nk'umuntu wakiniye Rayon Sports yegereye iyi kipe asaba ko yamutangaho nk'umukandida, nta kuzuyaza bahise babikora.
Ntabwo Rayon Sports yigeze yanga gutanga Gacinya ahubwo uyu mugabo yatinze kubimenyesha iyi kipe ko aziyamamaza banabimenya baramaze gutanga Murangwa Eugene, Gacinya yahise avuga ko nta kibazo ko iki cyangombwa azagikura muri Akagera FC yaje no kukibona ariko Komisiyo y'Amatora yagarageje ko ntacyo yatanze.