Icyemezo cy'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo kureka kuburanisha umujenosideri Kabuga Felisiyani, ngo kubera ko ashaje cyane, cyatumye abasesenguzi banuganuga umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, bakazapfa, cyangwa bagafatwa bashaje cyane, bikaba impamvu yo kutababuranisha. Icyo gihe baba babifitemo inyungu, kuko ubuzima bwabo ku isi bazaburangiza bakitwa 'abere', nta rukiko rwigeze rubahamya ibyaha. Imitungo yabo yaguma mu maboko y'imiryango yabo, kuko nta ndishyi bategekwa gutanga.
Ibi, abo basesenguzi barabishingira ku bandi bajenosideri bari mu nko Bufaransa, aho Kabuga yafatiwe, bikavugwa ko yari ahamaze imyaka myinshi, ndetse hari na bamwe mu bategetsi bari bazi ko ahari.
Abo bidegembya mu Bufaransa ni Agatha Kanziga wari shefu w'akazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen. Aloys Ntiwiragabo , Col.Laurent Serubuga, Wenceslas Munyeshaka, n'abandi bajejeta amaraso y'Abatutsi ku biganza.
Abo bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rero bafite impungenge ko hatazategerezwa ko aba bantu bagera mu zabukuru, n'iyo bafatwa nk'uko byagenze kuri Kabuga Felisiyani, hagatangazwa ko badafite imbaraga z'ubwonko n'iz'umubiri zibemerera kuburanishwa.
Icyemezo cyo kutaburanisha Felisiyani Kabuga, umunyemari ufatwa nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kije gihumuriza n'abandi bakidegembya hirya no hino ku isi, bakaba biruhukije kuko iyo bumvise ko n'iyo bazafatwa bashaje, batazagezwa mu butabera.
Iki cyemezo kandi gihuriranye n'ijambo rikomeye Ambasaderi Busingye Johnson uhagarariye uRwanda mu Bwongereza, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu, yibaza impamvu Ubwongereza bukomeje kuba indiri y'abajenosideri, kandi iki gihugu gifite ibimenyetso bidashidikanywaho, byerekana ko abo Banyarwanda 5 bakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja,Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka, bari ba'Burugumesitiri' b'amakomini, aho batanze amabwiriza yo gutsemba ibihumbi byinshi by'Abatutsi.
Ambasaderi Busingye yibukije ko imyaka ibaye 17 abo bajenosideri bararezwe, ndetse Ubushinjacyaha bw'uRwanda bwaratanze ibimenyetso byose byatuma bafatwa, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa mu Bwongereza, nyamara ntibyakozwe, ahubwo bahawe umwanya n'ubushobozi bwo kubiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside, haba mu Bwongereza ndetse no ku isi yose.
Ambasaderi Busingye yibukije ko Ubwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu Burasirazuba bw'isi bigicumbikiye abagome, kibizi neza ko ari abajenosideri, mu gihe ibindi bihugu nka Canada, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ububiligi, Ubudage, Suwede, Denmark, Ubufaransa, Norvège n'Ubuholandi, byaburanishije abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi boherezwa kuburanira mu Rwanda.
Aba bajenosideri bari mu Bwongereza imyaka y'ubukure irabasatira, ndetse hari amakuru avuga ko hafi ya bose bafite uburwayi budakira kandi bukomeye, ku buryo amahirwe yo kuzababona mu rukiko azakomeza kuyoyoka niba Ubwongereza bukomeje kubafata nk'amata y'abashyitsi.
Ibihugu byose bifite inshingano yo gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muti Jenoside, kuko atari icyaha cyakorewe igihugu kimwe, ko ahubwo ari icyaha ndengakamere cyakorewe inyonko-muntu.
Abayobozi b'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho uRwanda, barimo abaperezida barwo uko bagiye basimburana, abashinjacyaha bakuru, bose bakomeje gutakambira ibihugu bimwe na bimwe, ngo bifashe urukiko gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyamara ntibibuza ko bakibereyeho mu buzima busanzwe hirya no hino mu bihugu, birimio na bya bindi bitwigisha ubutabera n' uburenganzira bwa muntu.
Uretse no kuba Ubwongereza ari igihugu cy'inshuti y'uRwanda, nk'uko Ambasaderi Businjye yabyibukije, ntigikwiye kuba aricyo cyimika umuco wo kudahana, no kuba indiri y'abajenosideri, birirwa bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
The post Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha? appeared first on RUSHYASHYA.