FERWAFA yashyizeho uburyo impano z'abana b'abanyarwanda bakina umupira w'amaguru zigiye kwigaragaza binyuze mu makipe yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERWAFA yatangaje ko imikino ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kujya ikinwa nyuma y'iy'abakiri bato b'amakipe yahuye muri gahunda yo kuzamura impano ndetse no kwihutisha iterambere ry'umupira w'amaguru.

Byavugiwe mu kiganiro cyatanzwe na Perezida w'Inzibacyuho wa FERWAFA, Habyarima Matiku Marcel, mu musangiro w'abanyamakuru b'imikino, abayobozi ba federasiyo zitandukanye na Minisitiri wa Siporo wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023, kuri Ubumwe Grand Hotel.

Habyarimana yavuze ko hari hashize igihe ayo makipe y'abato adakina kubera imbogamizi zitandukanye, ariko igihe cyo gutangira cyageze ndetse bihita bishyirwa mu bikorwa.

Yasobanuye ko niba umukino wabaye saa Cyenda, uzajya uba wabanjirijwe n'uw'abato, na zo habarwe amanota nk'uko bisanzwe bigenda muri Shampiyona.



Source : https://yegob.rw/ferwafa-yashyizeho-uburyo-impano-zabana-babanyarwanda-bakina-umupira-wamaguru-zigiye-kwigaragaza-binyuze-mu-makipe-yo-mu-kiciro-cya-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)