Ibi bihembo byatangiye gutangwa kuva mu 1929, aho abahembwa batoranwa mu byiciro 24 bitandukanye, harimo umukinnyi mwiza, filime yagize amashusho meza, ukora amafilime mwiza n'abandi.
Uyu munsi, tugiye kwibanda kuri filime 10 za mbere zaciye agahigo ko kwegukana ibihembo byinshi bya Oscars (Academy Awards) kugeza ubu, twifashishije urubuga movieweb.com:
1.Titanic - 11 Oscars
Titanic yayobowe, yandikwa, kandi itunganwa na James Cameron. Iyi filime ivuga inkuru y'umugabo n'umugore baba bakiri bato batandukanye mu byiciro by'ubukungu: Leonardo DiCaprio akina ari uwo mu cyiciro cy'abakozi yitwa Jack Dawson naho Kate Winslet ni Rose DeWitt Bukater, umukobwa wo mu cyiciro cyo hejuru wasezeranije Caledon Hockley (Billy Zane) kuzashyingiranwa nawe.
Jack na Rose barakundana, ariko ibyago bigahora hafi yabo. Titanic ifatwa nk'imwe mu mafilime yinjije amafaranga menshi mu bihe byose, kandi yatsindiye ibihembo 11 bya Academy.
2. Ben-Hur - 11 Oscars
Ben-Hur yayobowe na William Wyler, kandi ishingiye ku gitabo cya Ben-Hur cyo mu 1880: A Tale of the Christ cyanditswe na Lew Wallace. Iyi filime ivuga amateka ya Yuda Ben-Hur (Charlton Heston), igikomangoma cy'Abayahudi bakize ushinjwa ibinyoma n'inshuti ye yo mu bwana Messala (Stephen Boyd) ko yagerageje ubuzima bwa guverineri mushya wa Yudaya.Â
Yoherejwe mu bucakara, Ben-Hur abona kwihorera no gucungurwa. Filime yageze ku rwego rushimishije mu mateka ya sinema, ikomeje gushimisha benshi nyuma y'imyaka mirongo isohotse.
3.The Lord of the Rings: The Return of the King - 11 Oscars
Yatunganijwe kandi iyoborwa na Peter Jackson, hashingiwe ku gitabo cya J.R.R. Tolkien, The Lord of the Rings: The Return of the King.Â
Iyi filime yerekana imikinire ikomeye y'abakinnyi bose, hibandwa cyane cyane ku bisobanuro bya Viggo Mortensen. Binyuze mu gutsindira ibyiciro hafi ya byose bya Oscar byatoranijwe, iyi filime yaramamaye cyane.
4.West Side Story- 10 Oscars
West Side Story yayobowe na Robert Wise hamwe na Jerome Robbins, kandi ishingiye no ku ikinamico ya Shakespeare yitwa Romeo na Juliet. Mu gihe filime yereka abayireba ibikorwa bya kera kandi bitangaje byakozwe n'abakinnyi bayikinnye.Â
Igihangano kiri mu bwoko bw'umuziki, West Side Story yagumye mu mitima y'abakora muri sinema, kugeza aho Steven Spielberg yahisemo gusubiramo iyi filime nyuma y'imyaka 50 umwimerere wayo usohotse.
5.The English Patient - 9 Oscars
The English Patient yanditswe kandi iyoborwa na Anthony Minghella, ishingira ku gitabo cya Michael Ondaatje, Ubutaliyani, Intambara ya kabiri y'isi yose (Italy, World War II).Â
The English Patient ni film yakozwe neza kandi izakomeza gukora ku marangamutima y'abantu igihe kirekire. Ni filime ikinamo abakinnyi batangaje bafite urwego rw'imikinire ruri hejuru hamwe nijwi ritangaje hamwe n'amajwi meza yatunganijwe na Gabrie Yared.
6.The Last Emperor - 9 Oscars
Yanditswe kandi iyoborwa n'umuyobozi w'umutaliyani Bernardo Bertolucci, John Lone ukina nka Puyi, niwe uba ari umwami wa nyuma w'Ubushinwa. Ivuga ibyerekeranye n'ubuzima bwe, kuva yambikwa ikamba kugeza "yongeye kujya kwiga politiki" muri Maoist China. Mu bihembo bya Academy Awards 9 byose yitabiriye, yarabitsindiye byose.
7.Gigi - 9 Oscars
Gigi yayobowe na Vincente Minnelli kandi ishingira kuri novella ya Colette. Yakorewe i Paris mu gihe cya Belle Époque. Iyi filime igaragaramo umukinnyi w'imena Leslie Caron ukina yitwa Gigi, umukobwa ukiri muto woroheje watojwe ibyo gushimisha abagabo b'abakire.Â
Hagati aho, agakunda Gaston Lachaille (Louis Jourdan), umuhsore ukize uba wikundira iraha. Kimwe na The Last Emperor, Gigi yatwaye ibihembo byose bya Oscar yabashije gutoranwamo.
8.Amadeus - 8 Oscars
Iyobowe na Milos Forman kandi ishingiye ku ikinamico ya Peter Shaffer, ari nawe wayanditse, Amadeus ivuga amateka ya Wolfgang Amadeus Mozart (Tom Hulce) ndetse no guhangana kwe na Antonio Salieri w'umutaliyani mugenzi we (F. Murray Abraham). Amadeus, ni imwe muri filime nziza mu mwuga wa Forman kandi kugeza ubu, filime ikomeye yerekeye umuziki wa kera.
9.Gandhi - 8 Oscars
Gandhi, yayobowe kandi ikorwa na Richard Attenborough, yandikwa na John Briley. Ivuga amateka adasanzwe y'ubuzima bwa Mahatma Gandhi n'ibikorwa byen bya politiki kuva mu 1893 kugeza apfuye.Â
Iyi filime yasohowe mu 1982, ntigaragaza gusa ishingiro ry'intambara za politiki hagati y'Ingoma y'u Bwongereza n'u Buhinde mu buryo butangaje bwa sinema, ahubwo inashimirwa cyane ko yagaragaje amateka mabi akubiyemo ingaruka mbi z'ubukoloni bw'Abongereza mu Buhinde.
10.Slumdog Millionaire - 8 Oscars
Yayobowe na Danny Boyle, yandikwa na Simon Beaufoy. Slumdog Millionaire ni ikinamico yo mu Bwongereza yo mu 2008 ivuga amateka ya Jamal Malik (Dev Patel) umusore ukomoka mu gace gakennye ka Mumbai. Slumdog Millionaire yatsindiye ibihembo byinshi kandi ica agahigo ko gutwara ibihembo byose mu birori bya Academy Awards ku nshuro ya 81.