Gacinya Chance Denis yasabwe icyemezo cy'uko atafunzwe, atanga icy'uko yahamwe n'ibyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo y'amatora yatangaje ko kuba Gacinya Chance Denis yangiwe kwiyamamaza muri Komite Nyobozi ya FERWAFA kubera ubunyangamugayo buke aho yabehsye.

Gacinya Chance Denis yari yatanze kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri muri FERWAFA ushinzwe tekinike mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

Komisiyo y'amatora yaje kugaragaza ko atemerewe kwiyamamaza ajya kujurira muri Komisiyo y'ubujurire maze ivuga ko ubujurire bwe bufite ishingiro yemerewe kwiyamamaza.

Uyu munsi Komisiyo y'amatora yaje kongera kumumenyesha ko atemerewe kwiyamamaza muri aya matora kubera ko atujuje ubunyangamugayo.

Kalisa Adolphe ukuriye Komisiyo y'amatora mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati "Biragoye gupima cyangwa kuvuga ngo ubunyangamugayo burahera aha bugere aha. Usanga umuntu abaha amakuru atuzuye, ni cyo gihari. Habaho kwakira icyangombwa, tukemera ko twakibonye, ariko dushobora gusanga icyo watanze kitujuje ibisabwa [kitameze uko cyifuzwa]. Ni ho havuye yego na oya. Ibaze ko byabaye ku muntu w'inzobere umaze igihe mu mupira. Na Moussa [Hakizimana] byamuhayeho.'

'Hari aho ubaza umuntu niba yaba yarigeze gukurikiranwa n'inkiko, akakubwira oya. Yazana icyemezo cy'uko atafunzwe [Gacinya yazanye icyerekana ko yakatiwe], ugasanga biratandukanye. Ibyaha yahamijwe ni inyandiko mpimbano, ubuhemu no gukoresha inyandiko mpimbano. Hari urundi rubanza rwa kabiri, yahamijwe gukubita no gukomeretsa [kandi ni we wabituzaniye hano].'

Kalisa yagaragaje ko Gacinya yatanze icyemezo cyerekana ko atigeze afungwa ariko hari ingingo zimuzitira.

Yagize ati 'Twabonye icyemezo cy'Ubushinjacyaha Bukuru kigaragaza ko atigeze afungwa amezi atandatu. Guhamwa n'icyaha ni kimwe no gukatirwa ni ikindi. Yahamwe n'icyaha ariko hari n'izahabu yaciwe. Na cyo ni igihano. Hamwe yaciwe miliyoni 5 Frw, ahandi acibwa ibihumbi 100 Frw.'

'Amategeko ya FIFA [ingingo ya 75] avuga ko niba mu myaka itanu warahamijwe icyaha, utemerewe kuba mu buyobozi bw'Ishyirahamwe, ikipe cyangwa Komisiyo.'

Abakandida bemerewe

Muri rusange abari biyamamaje bari 24 ariko abemerewe, bujuje ibisabwa ni 18 ariko umwe akuramo kandidatire hasigara 17.

Ku mwanya wa perezida ni Munyatwali Alphonse wiyamamaje wenyine.

Ku mwanya wa visi perezida ushinzwe imiyoborere n'imari ni Habyarimana Matiku Marcel ni mu gihe visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike hiyamamaje Mugisha Richard.

Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe imari batatu nibo bemerewe kwiyamamaza ni 2; Rugamba Jean Marie na Niwemugeni Chantal.

Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga hiyamamaje Rwankunda Quinta wenyine.

Kuri Komiseri ushinzwe amarushanwa hiyamamaje 2, Turatsinze Amani Evariste na Nyiringabo Rodrigue Diallo.

Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n'umupira w'amaguru hiyamamaje abakandida 2 barimo Habimana Hamdan na Ndayiragije Bosco ariko Ndayiragije yaje gukuramo kandidatire ye.

Mukanka Ancilla ni we wiyamamaza wenyine ku mwanya wo kuba Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore.

Babiri, Rurangirwa Louis na Ntageruka Jerome nibo bahataniye umwanya wa Komiseri ushinzwe umutekano n'imyitwarire myiza mu mukino.

Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe amategeko hariho Gasarabwe Claudine ni mu gihe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo ari Gatsinzi Herbert.

Komiseri ushinzwe amakipe y'igihugu uhanganiwe n'abantu 3 ari bo; Bizimungu Clement na Ngendahayo Vedaste

Abataremerewe 6 ni Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidele na Rukundo Eugene bose bari wiyamamarije ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

Abandi ni Murangwa Eugene wari wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n'iterambere ry'umupira w'amaguru, Mutesi Gloria wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore na Hakizimana Moussa ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo.

Gacinya yabeshye Komisiyo y'amatora ya FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gacinya-chance-denis-yasabwe-icyemezo-cy-uko-atafunzwe-atanga-icy-uko-yahamwe-n-ibyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)