Ku ngingo y'umupira w'amaguru w'u Rwanda, GACINYA Chance Denny yatanze ukuri kwe ku bibazo biwuhoramo, yerekana n'inzira inoze byakemurwamo nk'umuntu uwurambyemo, wanayoboye ikipe iwubarizwamo itari agafu k'imvugwarimwe, ariyo: 'Rayon Sport'.
Â
Ni ihuro ryari ryahurije hamwe abazi byinshi kuri Ruhago, harimo abawuhozemo n'abakiwurimo, ndetse n'Abanyamakuru bawuzobereyemo nka Jado Castar, Muhire Henry, YegoBsports n'abandi. Byabereye ku rubuga rwa Twitter (Twitter Space).
Â
GACINYA, yavuze ko umupira wo mu Rwanda ushingiye kuri Politiki kurusha Tekiniki. 'Nta mukinnyi tugira kuko ntawe twakoze'; ibyo yabivugiye ko usanga abakinnyi nta Bajyanama cyangwa ubundi bufasha bagira, mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Â
Yakomeje avuga ko n'amasantere (centres) ahari atagira abayitaho, ntagire n'ab 'agent', mu gihe ahandi usanga ku myaka 6 na 12 hari abareberera abana bakababyazamo abakinnyi batajegajega.
'Umupira usaba no gutegurwa mu mutwe; uzarebe abakinnyi bacu bapfa mu mutwe mu myaka 20, 27, â¦'
Â
GACINYA ati: 'nyiri inkota n'ufashe ikirindi mu ntoki.' Ntiyumva impamvu batabaza abakanyujijeho mu mupira w'amaguru uburyo byagenda ngo utere imbere; ntanumva impamvu utagira urwego bwite ruwureberera, akavuga ko bikwiye ko abanyamupira bahabwa umwanya, bakerekana uko byagenda.
Â
'Mu izamurwa ry'abana dukeneye abavuga Tekiniki, tutirencagije na Politiki.' Gacinya Yanashimishijwe n'uko MURISA Jimmy yavuze Tekiniki kurusha Politiki, avuga ko ari byo bikwiye.
Source : https://yegob.rw/gacinya-chance-denys-yatanze-ukuri-kwe-ku-bibazo-birangwa-mu-mupira-wu-rwanda/