Gacinya Denis urugi rwinjira muri FERWAFA rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akanama k'ubujurire ka komisiyo y'amatora muri FERWAFA kemeje ko Gacinya Denis wamenyekanye ayobora Rayon Sports avanwa ku rutonde rw'abiyamamariza kuyibora FERWAFA kubera ikibazo cy'ubunyangamugayo.

 Gacinya Denis, ni umwe mu banyabigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda wari wagerageje kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, aho yari yatanze ibyangombwa bye ku mwanya wa Vice Perezida wa kabiri, ushinzwe tekinike.

Taliki 06 Kamena akanama ka FERWAFA gashinzwe amatora, kari katanze urutonde rw'abemerewe kwiyamaza, aho Gacinya yisanze atariko, ariko ahitamo kujurira byihuse. Nyuma yo kujurira tariki 12, Akanama k'ubujurire katangaje ko Gacinya yemerewe kwiyamamaza kuko basanze yari yararenganye.

Gacinya Chance Dines akomeje gukomwa bigendanye n'inzozi yari afite 

Impamvu Gacinya Denis yari yakuwe ku rutonde rwabemerewe kwiyamamaza ni ukubera ko hari ibyangombwa atari yatanze. Ibyo byangombwa birimo,fotokopi z'impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri, icyemezo cyo kuba yarahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw'amategeko (Perezida na ba visi Perezida) ndetse n'icyemezo cy'umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

Mu bandi bari batanze ubujurire bwabo, harimo Dr. Mousa HAKIZIMANA wari watanze kandidatire ku mwanya wa komisiyo ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo, na Fidele Kanamugire nawe wari watanze kandidatire ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki. Ariko aba bose ntabwo ubujurire bwabo bwemewe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mbere y'uko haba ikiganiro n'itangazamakuru, akanama gashinzwe amatora katangaje ko Gacinya n'ubundi atemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko, afite ubunyangamugayo budahagije. Aka kanama kavuga ko Gacinya hari ibyaha yahamijwe tariki ya mbere Mata 2022, harimo Gutakarizwa icyizere no kubura ubunyangamugayo. 


Amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA, azaba tariki 24 Kamena 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130581/gacinya-denis-urugi-rwinjira-muri-ferwafa-rwongeye-kumwanga-130581.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)