Aba bari bazanye ibyangombwa byabo byagombaga kubahesha amahirwe yo guatana mu matora ateganyijwe ku wa 24 Kamena 2023.icyakora n'ubwo bahabwaga amahirwe nk'abanyabigwi byarangiye batemerewe.
Nta kindi urwego rushinzwe amatora muri FERWAFA rwatangaje ku mpamvu batemerewe cyangwa ibyangombwa batujuje usibye kubamenyesha binyuze ku rutonde rusange
Gacinya Chance Denis yiyamamaje ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki mu gihe Murangwa Eugène Eric we yatanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry'umupira w'amaguru.