Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gicumbi: Umugabo yitwikiye inzu mu rwego rwo guhima umugore we

Uyu mugabo witwa Nsengiyumva John w' imyaka 53 akurikiranyweho gutwika inzu ye igashya n'ibikoresho byarimo bikangirika nyuma yo gucyeka ko umugore we amuca inyuma.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Tanda, Akagari ka Tanda, Umurenge wa Giti, kandi amakuru yemeza ko usibye inzu ye yangiritse n' ibikoresho byarimo byahiye, harimo ibyo kuryamaho, ibiribwa , intebe n' ameza byose bikaba byarakongotse.

Bimwe mu bikoresho byahiye birakongoka.

Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bukure ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yatwitse inzu ye agamije guhima umugore we yakekaga ko nawe amuca inyuma.

Uyu mugabo asanzwe abana n' umugore we witwa Nyirabikari Anisie w'imyaka 45, amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko ibikoresho byangiritse munzu ye bifite agaciro k' ibihumbi 250Frw,

Nsengiyumva witwikiye inzu ye.



Source : https://yegob.rw/gicumbi-umugabo-yitwikiye-inzu-mu-rwego-rwo-guhima-umugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)