Gutungurana mu Mavubi! Bamwe basigaye habonekamo amasura mashya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yahamagawe abakinnyi 28 azakuramo abo azifashisha ku mukino wa Mozambique, mu bakinnyi basigaye harimo na Meddie Kagere wari usanzwe ari kapiteni w'ikipe y'igihugu mu mikino itambutse.

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye ntiharimo Meddie Kagere, rutahizamu wa Singida Big Stars muri Tanzania ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia.

Kuri iyi nshuro hagaragayemo abakinnyi bari bamaze igihe badahamagarwa nka Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden, Usengimana Faustin wa Al Qasim muri Iraq na Biramahire Abeddy wa UD Songo muri Mozambique.

Hari abakinnyi kandi bahamagawe ku nshuro yabo ya mbere mu Mavubi nka Noe Uwimana ukina muri USA, Mugisha Didier wa Police FC, Patrick Mutsinzi wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Ndikumana Danny wa Rukinzo FC mu Burundi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda n'amanota 2, Mozambique na Benin zifite 4 ni mu gihe Senegal ya mbere yamaze no kubona itike ifite 12.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda), Ishimwe Pierre (APR FC, Rwanda) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports, Rwanda)

Ba Myugariro: Fitina Omborenga (APR FC, Rwanda), Serumogo Ali (Kiyovu Sports, Rwanda), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat, Maroc), Ishimwe Christian (APR FC, Rwanda), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv, Norway), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports, Rwanda), Manzi Thierry (AS Kigali), Noe Uwimana (Philadelphia Union, USA) na Usengimana Faustin (Al Qasim, Iraq)

Abakina Hagati: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda),
Bizimana Djihad, Rubanguka Steve (FC Zimbru, Moldova), Hakima Sahabo (Lille, France), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Ruboneka Bosco (APR FC, Rwanda), Samuel Gueulette (Raal La Louvierre, Belgium) na Rafael York (Gefle IF, Sweden),

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert (APR FC, Rwanda), Didier Mugisha (Police FC, Rwanda), Nshuti Dominique Savio (Police FC, Rwanda), Patrick Mutsinzi (Al Wahda, UAE), Ndikumana Danny (Rukinzo FC,Burundi), Nshuti Innocent (APR FC,
Rwanda) na Biramahire Abeddy (UD Songo, Mozambique)

Mukunzi Yannick yagarutse mu Mavubi
Usengimana Faustin amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi
Biramahire Abeddy na we yagarutse mu ikipe y'igihugu
Uwimana Noe yahamagawe bwa mbere mu Mavubi
Ndikumana Danny na we ni ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y'igihugu
Rutahizamu Patrick Mutsinzi yitabajwe mu Mavubi ku nshuro ya mbere
Rutahizamu ukiri muto Mugisha Didier na we yahamagawe bwa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-mu-mavubi-bamwe-basigaye-habonekamo-amasura-mashya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)