Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nibwo ku kicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangazwa urutonde ndakuka rw'abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Ni urutonde rutaza kuba rurimo Gacinya Chance Denys wari wiyamamarije umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki, uyu mugabo akaba atariho kubera imyitwarire idahwitse.

Kwangirwa kwiyamamaza kuri Gacinya kuri uwo mwanya byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA ibinyujije mu ibaruwa yagiye ahagaragara.

Ibaruwa igira iti' Komisiyo y'amatora muri @ferwafa iti ' Hashingiwe ku kuba icyangombwa cyerekana ko wakatiwe cyangwa utakatiwe n'inkiko washyikirije Komisiyo kigaragaza ko hari ibyaha wahamijwe (Criminal conviction) ku italiki ya 01/04/2022 nk'uko bigaragara kuri icyo cyangombwa aribyo: Faux en écriture, Abus de confiance na Faux et Usage de faux.

Dushingiye ku busumbane bw'Amategeko FERWAFA igenderaho buha amategeko n'amabwiriza bya FIFA kuba hejuru y'ayandi yose agenderwaho mu mupira w'amaguru.

Nyuma y' isuzuma ry' Ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y'Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu Buyobozi bw'ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru (FERWAFA).'

Kwangirwa kandidatire ya Gacinya Chance Denys bibaye ku ncuro ya kabiri kuko iyambere yo havuzwe ko habura Dipolome iriho umukono wa Noteri n'icyangombwa kigaragaza ikipe imutanzemo umukandida.

Nyuma yari yongeye kujurira birangira yemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 24/06/2023, gusa kuri iyi ncuro ntabwo yemerewe kuba yajya mubazahatanira kuyobora FERWAFA.

The post Habura amasaha make ngo hatangazwe abakandida ndakuka mu matora ya FERWAFA, Gacinya yangiwe kwiyamamaza appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/habura-amasaha-make-ngo-hatangazwe-abakandida-ndakuka-mu-matora-ya-ferwafa-gacinya-yangiwe-kwiyamamaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habura-amasaha-make-ngo-hatangazwe-abakandida-ndakuka-mu-matora-ya-ferwafa-gacinya-yangiwe-kwiyamamaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)