Hamenyekanye umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports wagiriye inama Leandre Willy Essomba Onana kugirango yemera gusinyira SIMBA SC Kandi yashakwaga na FAR Rabat - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wari uw'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana, yamaze gusinyira ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Hashize igihe kinini, rutahizamu wakinira ikipe ya Rayon Sports arimo kuganira n'ikipe ya SIMBA SC ndetse n'ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Tanzania ariko amakuru ahari ni uko Onana yamaze gutera umugongo ikipe ya FAR Rabat yemera gusinyira SIMBA SC.

YEGOB twaje gutohoza neza tumenye ko kugirango Leandre Willy Essomba Onana asinyire ikipe ya SIMBA SC, Hertier Luvumbu Nzinga ngo niwe wabigizemo uruhare rukomeye.

Impamvu uyu mukinnyi wa Rayon Sports yamubwiye Onana kwerekeza muri SIMBA SC ngo ni uko mu Barabu basuzugura cyane abirabura kuko ngo biyumva ko ari bo bazi umupira ndetse ngo ugurwa bakwishimiye ariko iyo ugezemo ntabwo bakubaha nkuko muri SIMBA SC babikora.

Leandre Willy Essomba Onana biravugwa ko kuri uyu wa mbere mu masaha y'igitondo ngo nibwo yasinye amasezerano y'imyaka 2 ndetse ahabwa Milliyoni zigera kuri 200 akazajya ahembwa Milliyoni 8 buri kwezi. Uyu mukinnyi azanahabwa inzu azajya abamo y'ubuntu, ndetse azahabwa n'imodoka yo kujyendamo.

Uyu munya-Cameroon Onana, uyu mwaka w'imikino yatsindiye ikipe ya Rayon Sports ibitego 20 ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 5. Uyu mukinnyi yasize ikipe ya Rayon Sports iri kumwanya wa 3 n'amanota 61 ndetse anayihesha igikombe cy'amahoro sezo 2022/2023.

 



Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-wagiriye-inama-leandre-willy-essomba-onana-kugirango-yemera-gusinyira-simba-sc-kandi-yashakwaga-na-far-rabat/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)