Hari igihe bakataho ubundi bakambara ibyo bari basanganywe - MINISPORTS yigaritse amafederasiyo ku myambarire idahwitse y'amakipe y'igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse intsinzwi yabaye umuco mu makipe y'igihugu mu mikino itandukanye, ikindi kibabaza ni imyambarire yayo aho hari n'igihe abakinnyi babihanirwa, gusa Minisiteri ya Siporo ivuga ko iba yatanze amafaranga yo kugura ibikoresho.

Ubusanzwe n'ahandi hose ku Isi mu makipe y'igihugu abakinnyi baba bambaye ibintu bisa guhera ku myenda kugeza no ku bikapu ku buryo n'ubabona abona ko ari ikipe, gusa mu Rwanda si ko bimeze, ubanza umuco wa siporo atari uwacu.

Wagira ngo amakipe y'igihugu ntagira uruganda ruyambika, aho usanga mu myitozo nk'abakinnyi bambaye 'mark' 3 zitandukanye.

Tutagiye kure muri Werurwe uyu mwaka ubwo Amavubi yakinaga na Benin muri Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, Hakim Sahabo yaje guhabwa ikarita y'umuhondo umukino ugitangira azira kuba yambaye kora (colant) idasa n'iyo u Rwanda rwatanze, ibi byaje kumuviramo no guhabwa umutuku bikoraho u Rwanda.

Nyuma byaje kumenyekana ko ikipe y'igihugu nta colant ifite abakinnyi biyeranja.

Ibi kandi bigasubiza abantu muri CHAN 2021 yabereye muri Cameroun, umunyezamu Kwizera Olivier byabaye ngombwa ko bafata umwenda w'ikipe y'igihugu wari usanzwe, ahari handitse "Rwanda" barahasiba bandikaho Kwizera, gusa washoboraga kuba wasoma "Rwa Kwizera" kuko Rwanda itari yasibamye neza.

Ushobora kumva twibanze mu mupira w'amaguru ukagira ngo ni ho ikibazo kiri gusa, oya no mu yindi mikino, nta masaha 24 ashize hagiye hanze ifoto y'ikipe y'igihugu y'abangavu muri Basketball yitegura Zone V aho abakobwa bari bambaye imyenda ya basaza babo.

Iyo foto igaragaza abakobwa 3 babiri bambaye nimero 9 indi 5. Abambaye nimero 9 umwe handitseho Rwanda undi handitseho Ndizeye (Ndizeye Dieudonne).

Minisiteri ya Siporo igaruka kuri iki kibazo cy'imyambarire mu makipe y'igihugu, mu mpera z'icyumweru gishize ubwo bagiranaga ikiganiro nyunguranabitekerezo n'abanyamakuru b'imikino, bavuze ko ikibazo kiri mu mafederasiyo kuko bo buri gihe batanga amafaranga yo kugura imyambaro.

Munyanziza Gervais yavuze ko kuba ikipe y'igihugu yakwambara umwambaro bigaragara ko ari umwe igihe kinini ari amahitamo yabo (federasiyo) baba bahisemo kugura usa n'uwo basanganywe.

Ati "kuba ikipe y'igihugu yakwambara umwambaro ubona ko ari umwe igihe kinini, federasiyo itubwira ko hakenewe imyambaro, amafaranga agatangwa rero nibo bahitamo uwo bagura, bashobora kugura usa n'uwo bari basanganywe wabibona ukagira ni usanzwe kandi ari mushya."

Yakomeje agaruka ku bikoresho bidahagije, avuga ko iyo federasiyo yatse amafaranga y'imyambaro y'ikipe y'igihugu ihabwa guhera ku isogisi, rero ngo hari igihe ushobora gusanga bakataho bakambara ibyo bari basanganywe.

Ati "buri gihe tuba twaguze imyenda y'ikipe y'igihugu. Si buri mwaka ahubwo uko igiye gukina. Ahubwo ikibazo gihari ushobora gusanga hari igihe bakataho ubundi bakambara ibyo bari basanganywe."

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa akaba yasabye Munyanziza Gervais kubikurikirana neza akareba koko ibyo amafederasiyo aba yasabye ari byo agura.

Ntiwamenya niba ari Errea, Nike cyangwa Adidas yambika Amavubi
Abakobwa bambara imyambaro ya basaza babo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-igihe-bakataho-ubundi-bakambara-ibyo-bari-basanganywe-minisports-yigaritse-amafederasiyo-ku-myambarire-idahwitse-y-amakipe-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)