Hategekimana uzwi nka Biguma ukekwaho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyaha aregwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rubanza  rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, humviswe kwiregura  kwe maze ahakanira urukiko ibyo aregwa avuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, kuri uyuwa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, aho Hategekimana Philippe akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoreye mu Ntara y'amajyepfo mu KARERE KA Nyanza na Huye.

Umunyamakuru uri gukurikirana uru rubanza, Marie Louise yavuze ko Perezida w'urukiko rwa rubanda yabajije Biguma wiyise Manier niba hari icyo avuga ku byo ashinjwa.

Mu guhaguruka n'imbago ye, Perezida ati'wavuga wicaye ntakibazo.'

Biguma ati'hoya ndahagarara'

Mu gusubiza urukiko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma yakuye urupapuro mu mufuka we aratangira arasoma.

Ati' Nyakubahwa president ndagushimira kumpa ijambo buri munsi nshinjwa n'abantu ntazi ibyaha kandi abo bose ibyo bavuga ni ibinyoma kadi nabo ubwabo baravuguruzanya. Ndumva akababaro kabo, ariko sinjye wakoze ibyo banshinja.

Ngewe ubwange nagize uruhare mu kurokora abatutsi barimo umuryango wa Mvuyekure Francois.

Anavuga ko mubo yarokoye harimo umucuruzi ukomeye Mporanyi Charles n'uwari umunyamabanga mukuru wa MRND. Akanavuga ko mu mwaka wa 1994, mu kwa kane atari i Nyanza. Ati 'Col Rutayisire niwe wari umuyobozi wange arabizi, byari  mu bihe bikomeye. Ubwicanyi bwaberaga hose kubera intambara ya FPR'.

Biguma avuga ko kuba agaragaza ko ari umwere mu byabaye Atari uguhakana jenoside cyangwa kwirengagiza akababaro abarokotse bagize, ahubwo ari ukwerekana ko nta ruhare yabigizemo. Ati 'Ibi maze kubabwira nibyo nabwiye juge d'instruction ni nabyo namwe nababwiye'. Nyuma yo kuvuga ibi Biguma yahise aceceka. Perezida w'urukiko yamubajije niba hari ibibazo bicye yamubaza,undi akomeza acecetse.

Uduce uyu Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo n'ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira haguye Abatutsi barenga ibihumbi 10.

Ashinjwa kandi uruhare mu rupfu rw'umubikira witwa Maman Augustine no mu gitero cyahitanye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare kigahitana Abatutsi benshi.

Muri dosiye ya Hategekimana havugwamo ko yagize uruhare mu rupfu rw'uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse wari wanze ko Abatutsi bicwa, ubwicanyi bwabereye muri ISAR.

Ashinjwa kandi gushyiraho no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura, zikananashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by'agateganyo muri Gashyantare 2019.

Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw'Ihuriro ry'Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR n'indi maze Ishami ry'Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'iby'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw'Ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw'i Paris (Cour d'Assises de Paris).

Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma, kuri ubu afite imyaka 67. Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

Yvette Umutesi

The post Hategekimana uzwi nka Biguma ukekwaho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyaha aregwa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/20/hategekimana-uzwi-nka-biguma-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ibyaha-aregwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hategekimana-uzwi-nka-biguma-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ibyaha-aregwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)