Heineken yafashije abafana gusoza umwaka w'im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose basa naho baruhutse mu buryo buvanze n'irungu, nyuma y'umukino wahuje Manchester City na Inter Milan ariwo mukino wa nyuma ku rwego rukomeye wakinwe bwa nyuma, aho uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023.

Nk'ibisanzwe mu Rwanda, ikinyobwa cya Heineken gisanze gitera inkunga iyi mikino cya Champions League cyafashije abafana kureba uyu mukino mu buryo rusange, igikorwa cyabereye kuri Pili Pili Bar & Restaurant iri i Kibagabaga.

Mu gihe abafana barebaga umupira, Heineken yatanze amahirwe ku wabasha kuvuga uko igice cya mbere kirangira ndetse abavuze ko ari 0-0 bose bahembwe. 

Umukino muri rusange warangiye ari igitego cya Manchester City ku busa bwa Inter Milan, Manchester City yegukana Champions League ya mbere nyuma y'imyaka myinshi bagerageza.

Abafana ba Manchester City ibyishimo byari byose nyuma y'igikombe cya mbere cya Champions League begukanye 

Mu gihe kingana n'umwaka wose, Heineken yabanye n'abakunzi b'umupira w'amaguru 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130437/heineken-yafashije-abafana-gusoza-umwaka-wimikino-130437.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)