Hoziana ni korali ifite amateka maremare kandi aremereye ku bw'imyaka itari mike imaze mu murimo w'Imana, ikaba ikunzwe n'abantu benshi ku bw'ibihangano byayo binyura imitima ya benshi birimo Tugumane, Hashimwe Imana n'ibindi byinshi.Â
Yatangijwe na Pasitori Kayihura Jacques mu 1968, itangira ari itsinda ry'abaririmbyi 5, batangira bakorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Gasave. Ubu, ni umuryango mugari ugizwe n'abaririmbyi babarirwa mu 145, harimo ababa mu Rwanda n'abari hanze y'igihugu.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Hoziana choir, bwatangarije abanyamakuru ko iyi korali iri gutegura igitaramo nyuma y'icyorezo cya Covid-19, kizatangira ku itariki ya 10 Kamena 2023 kigasozwa ku cyumweru ku wa 11 Kamena 2023, kikabera kuri ADEPR Nyarugenge guhera saa cyenda.
Umuyobozi wa Hoziana choir, Nsabiyumva Emmanuel yagize ati: 'Nubwo icyorezo cyatwaye ubuzima bwa benshi, kikangiza byinshi ariko umurimo urakomeje. Niyo mpamvu twifuje kubagaragariza aho duhagaze kugeza ubu, tukabategurira igitaramo twahaye inyito ya 'Tugumane live concert', twakuye ku ndirimbo dusanganwe yitwa 'Tugumane'.Â
Nk'uko n'ubundi Ijambo ry'Imana risanzwe ari umusingi w'ubuzima bwacu, iki gitaramo twagishingiye ku Ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana:14:23.'
Nsabiyumva Emmanuel Perezida wa Hoziyana choir
Uyu muyobozi wa Korali Hoziyana yongeyeho ko usibye ivugabutumwa rizakorerwa muri iki gitaramo, hazafatirwamo n'amashusho y'indirimbo bazaririmba icyo gihe zigize umuzingo wabo wa 13.
Ati: 'Hirya yo kuvuga ubutumwa bwiza mu buryo bw'indirimbo ndetse n'ijambo ry'Imana, mu rwego rwo kubika ibihangano byacu no kugeza ibikorwa byacu kure, turategura no gufatiramo amashusho y'indirimbo kugira ngo ibihangano byacu bikomeze kugera kure hirya no hino ku isi.'
Hoziyana ifite amateka akomeye mu muziki w'u RwandaÂ
Iki ni cyo gitaramo cya mbere iyi korali igiye gukora nyuma ya Covid-19 kibimburira ibindi bikorwa byinshi bari gutegura, birimo ingendo zitandukanye izakora hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga. Â
Hoziyana yaganirije abanyamakuru ku gitaramo iri gutegura
Hoziyana choir ifite igitabo gikubiyemo indirimbo zayo
Pastor Rushema umwe mu barambye muri Hoziyana choir
Hoziyana choir igiye gukora igitaramo gikomeyeÂ
"Tugumane Live Concert" ni cyo gitaramo Hoziyana choir igiye gukora nyuma ya Covid-19
Ev. Ndamukunda Patrick niwe wayoboye ikiganiro n'abanyamakuru
Reba Imwe mu ndirimbo za Hoziana Choir zakunzwe cyane
Umwe mu baririmbyi ba Hoziyana Choir yatangaje ko ari ubuntu bugeretse ku bundi kuba aririmbana n'abaririmbyi bakuru kandi barambye muri iyi korali
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130031/hoziana-choir-yateguye-igitaramo-kidasanzwe-130031.html