I Paris: Kayiranga, Angel&Pamella na Sentore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo cyiswe 'Gakondo Concert' cyabereye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, cyahuje abayobozi mu nzego zinyuranye. Abanyamuziki, abasizi, abagira uruhare mu iterambere ry'Inganda Ndangamuco n'abandi banyuranye.

Ibi bitaramo byari byubakiye ku Nama y'Abasizi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika yiswe 'Recontres Nyirarumaga des Litteratures Africaines'. Yitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa n'abandi.

Angel na Pamella baririmbye muri iki gitaramo, babwiye InyaRwanda ko bitaye cyane ku kuririmba indirimbo 'zisingiza u Rwanda', baririmba bakoresheje amajwi yabo cyane.

Ni ubwa mbere iri tsinda rikoreye ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi. Bashimye inzego za Leta zabashyigikiye 'kugirango inzozi zabo zibe impamo'.

Ben Kayiranga uri mu baririmbye muri iki gitaramo nawe yabwiye InyaRwanda ko yataramiye abitabiriye iyi nama y'ubusizi yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe.

Yavuze ko yaririmbye indirimbo 'Freedom' yabaye idarapo ry'umuziki we, 'Ntunsige, Tujye gushora ndetse na Isekere. Yanaririmbye indirimbo 'Uwo mwana niwe mahoro' ya Théophile Rubayita.

Iki gitaramo cyabanjirijwe no gutangiza ihuriro ry'abasizi muri Afurika. Rumaga uri mu batangije iri huriro, yabwiye InyaRwanda ko iri huriro izajya rikorera i Burayi.

Ati 'Hamwe n'igicumbi twanatangije ku mugaragaro ihuriro ry'abanditsi Nyafurika rikorera i Burayi ryitwa 'Nyirarumaga des Literatures Africaines'.

Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo 'Umugore si umuntu' avuga ko nyuma yo gutaramira mu Bufaransa, agiye gukomereza urugendo mu Bubiligi,ari naho azasoreza urugendo rw'ibitaramo bye.

Akomeza ati 'Ni ibitaramo byateguwe n'abantu baba hano i Paris n'i Brussels, ari naho ngiye gusoreza, barantumira.'' Muri iyi nama y'ubusizi, Rumaga yitabiriye ibikorwa birimo 'Théâtre de la ville night' ndetse na 'Paris Evening '.

Angel na Pamella batangaje ko bishimiye guhura na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura
Angel na Pamella bari kumwe na Ben Kayiranga bahuriye muri iki gitaramo cyashyize akadomo ku nama y'Abasizi bo muri Afurika

Jules Sentore yataramiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yifashishije indirimbo ze zubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda

Umusizi Rumaga witegura gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda, yataramiye mu Bufaransa

Rumaga [Uwa kabiri uturutse iburyo] ari mu basizi bo muri Afurika bagize uruhare mu gutangiza ihuriro ry'abasizi bo muri Afurika 

Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minubumwe, Aimable Twahirwa [Uwa kabiri uturutse iburyo]


Umunyarwenya Michael Sengazi [Ubanza iburyo] uzwi mu mukino 'Did you Just say Sex?'



Ababyeyi babyinnye Kinyarwanda muri iki gitaramo cyaherekeje Inama y'abasizi






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130463/i-paris-kayiranga-angelpamella-na-sentore-baririmbye-rumaga-atangiza-ihuriro-ryabasizi-ama-130463.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)