Ibi bintu 5 bizatuma ugumana n'umusore mu rukundo igihe kirekire - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri muntu wese uri mu munyenga w'urukundo, aba y'umva ari uko byahora kuko ubwoba aba ari bwinshi bw'uko urwo rukundo rushobora kurangira umwe agaca ukwe n'undi ukwe.

Uyu munsi twifuje kugira inama abakobwa, zabafasha gutuma bigarurira umutima w'umugore bakundana bitewe n'uburyo umwitwaraho, ku buryo ashobora no kuzakugira umugore.

Dore ibintu byagufasha kurambana n'umusore mu rukundo 

1. Uburyo utuma yiyumva akuri iruhande

Igihe akuri iruhande tuma abashe kuba we. Urugero niba akunda kuvuga cyane mureke yisanzure, niba akunda kureba umupira mureke, niba akunda gusoma ibitabo mureke ndetse kandi umwereke ko bitakubangamiye.

2. Muhe umwanya (kumutega amatwi)

Igihe muri kuganira mwereke ko umuteze amatwi, uri kumva neza ibyo akubwira, akubaza ukamusubiza ibijyanye nibyo ari kuvugaho, ntabwo biba byiza ko akubwira ikintu ugahita umwereka ko bitashoboka.

3. Kumushyigikira

Mu gihe umusore muri kuganira ibitekerezo ari kukugezaho mwereke ko ubyitayeho, umwunganire bityo bizatuma y'umva ko iri uwagaciro mu buzima bwe. Gusa ucungane n'ibitekerezo byawe by'inyunganizi kuko iyo uhora umwunganira akumva buri gihe nta kintu cyubaka umubwira, atangira kugukemanga.

4. Kumuha care

Abasore bakunda umukobwa uzi kubitaho mu bintu byose, urugero nk'igihe muri gusangira ukamutamika, wamusura ukamukorera amasuku, ukamutekera, bizatuma akubonamo umugore w'ejo hazaza.

5. Cunga amagambo ukoresha muri kumwe

Igihe uri kumwe n'umusore mukundana, irinde guhora uvuga amagambo aterekeranye. Urugero: Si byiza gushidukira buri kantu kose ubonye, kuvuga abandi nabi, ibitutsi, gutangarira buri musore muhuye n'ibindi byinshi.

 

 



Source : https://yegob.rw/ibi-bintu-5-bizatuma-ugumana-numusore-mu-rukundo-igihe-kirekire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)