Ibi nibiki Banyarwanda: Umugabo w'ikayonza yatorotse nyuma yo kwica umugore we n'abana be 3 adasize n'uwari ufite imyaka 2 (uburyo yabishe urubozo nibyo biteye agahinda) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi nibiki Banyarwanda: Umugabo w'ikayonza yatorotse nyuma yo kwica umugore we n'abana be 3 adasize n'uwari ufite imyaka 2 (uburyo yabishe urubozo nibyo biteye agahinda)

Umugabo wo mu Karere ka Kayonza ari guhigwa ny'uma yo kwica umuryango we wose adasize n'iyonka.

Ibi byabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, Kagari ka Gitara mu mudugudu wa Mubura ijoro ryo ku wa gatatu tariki 13 Kamena 2023 aho uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 40 yafashe umuhoro agatemagura abagize umuryango we wose.

Arakekwa kuba yishe umugore we n'abana babo batatu barimo uwari ufite imyaka 12, uwari ufite imyaka 10 ndetse n'undi wari ufite imyaka ibiri. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n'amaboko arangije ahita atoroka.'

Uyu mugabo wishe abagize umuryango we bose yahise atoroka na nubu nti haramenyekana impamvu yatumye yica umuryango we cyane ko ngo bari babanye neza, Imirambo y'aba bose yahise ijyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu



Source : https://yegob.rw/ibi-nibiki-banyarwanda-umugabo-wikayonza-yatorotse-nyuma-yo-kwica-umugore-we-nabana-be-3-adasize-nuwari-ufite-imyaka-2-uburyo-yabishe-urubozo-nibyo-biteye-agahinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)